Ubuzima bwa Gikiristu Iwawa
Abakozi ndetse n’abagororerwa mu Kigo ngororamuco cya Iwawa bemeza ko ubukiristu bugira uruhare rukomeye mu guhinduka kw’urubyuriko rujya kugororerwa muri iki kigo.
Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Abakozi ndetse n’abagororerwa mu Kigo ngororamuco cya Iwawa bemeza ko ubukiristu bugira uruhare rukomeye mu guhinduka kw’urubyuriko rujya kugororerwa muri iki kigo.
Mu birori by'Ishuri rya Collège Saint Ignace Mugina, byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga 2023, ubuyobozi bw'ishuri bwamurikiye abashyitsi iterambere rikomeje kugeraho nk'inyenyeri y'amayaga ariko bugaragaza n'ikibazo cy'umuhanda ugera kuri iri shuri gikomeje kubangamira ibikorwa byaryo.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko yagaragarije abitabiriye inteko rusange ya 43 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa ku isi FAO ko ubufatanye ari ingenzi mu gushaka ibisubizo cy’ikibazo cy’inzara y’akarande ikigaragara hirya no hino mu bihugu byo ku isi.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Al-Ittihad cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa mbere tariki 3 Nyakanga 2023, Papa Fransisiko yanenze umugabo uherutse gutwika zimwe mu nyandiko zo mu gitabo Coran cy’idini ya Islam mu gihugu cya Swede ku wa 28 Kamena 2023.
Kuwa gatandatu tariki ya 01 Nyakanga College Sainte Marie Reine Kabgayi yizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi iri shuri ryisunze, inashimira Imana uko umwaka urimo kugana ku musozo wari waranahariwe kwita ku burere bw'abana mu mashuri wagenze.
Ubwo yakiraga abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu Rwanda bagiriye uruzinduko muri Diyosezi ya Muyinga tariki 29 Kamena kugera tariki ya 1 Nyakanga 2023, Myr Ntahondereye Joachim, Umwepiskopi wa Muyinga, yagaragaje ibyishimo Kiliziya mu Burundi ikomeje guterwa no kwakira abashyitsi bo mu Rwanda nyuma y'aho umubano w'ibihugu byombi wongereye kuba mwiza.
Mu ruzinduko abakristu b'Arikidiyosezi ya Kigali basaga 6000 bagiriye i Kibeho kuri uyu wa 1 Nyakanga 2023, Karidinali Kambanda yabibukije ko kuba Bikira Mariya yaraje i Kibeho ari amahirwe akomeye ku banyarwanda bakaba bagomba kuhasura kenshi dore ko n'abanyamahanga basiganirwa kuhasura.
Ku wa kane tariki 29 Kamena 2023 Ishuri Kuza Regina Pacis ryo muri paruwasi ya Mushishiro ryishimiye kwakira Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi wabasuye akanatanga amasakaramentu ya Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa ku bana bateguwe.
Kuri uyu wa 30 Kamena 2023, abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda mu ruzinduko barimo I Muyinga bifatanyije n'Umwepiskopi wa Muyinga mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Katedarali ya Muyinga.
Cardinal Matteo Zuppi washyizweho na Papa Fransisiko nk’intumwa ye yihariye hagamijwe gushaka amahoro n’ubwumvikane ku ntambara imaze umwaka n’amezi ane hagati y’u Burusiya na Ukraine, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023 yageze mu Burusiya mu ruzinduko rw’iminsi 2, akaba yagiranye ibiganiro na Yuri Ushakov Umujyanama wa Perezida Putin w’u Burusiya.
Binyuze muri Igire-Gimbuka, umushinga wa Caritas Rwanda ukorera muri Diyosezi ya Nyundo ukaba uterwa inkunga na USAID, urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa rwahawe ibikoresho bya siporo.
Mu ruzinduko Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, yagiriye mu Kigo ngororamuco cya Iwawa, yatanze amasakaramentu y'Ibanze ku rubyiruko 56 rwabyiteguye, abasaba guhinduka bakareka ibibangiriza ubuzima bafatiye urugero kuri Pawulo.
Kuri uyu wa 27 Kamena 2023, aherekejwe n’abihayimana n’abakristu by’umwihariko ba Paruwasi ya Crête Congo Nil, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, yasuye urubyiruko rugororerwa mu Kigo ngororamuco cya Iwawa, abasaba guhinduka nk'uko Sawuli yahindutse akaba Pawulo kugira ngo batahe kuko Iwawa atari iwabo.
Raporo igaragaza uko hirya no hino mu bihugu uburenganzira bwa muntu mu guhitamo imyemererere ishingiye ku idini bwubahirizwa (Religious Freedom Report) y’umwaka wa 2023 yashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga wa “Aid to the Church in Need International” igaragaza ko mu bihugu 28 ku isi bibuza abantu uburenganzira bwo gusengera mu idini bashaka 13 ari ibyo ku mugabane w’Afurika.