Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi barishimira intambwe ikomeje guterwa mu guteza imbere ikenurabushyo ry’Umuryango
Mu nama yahuje Abepiskopi bibumbiye mu Ishyirahamwe ACOREB rihuza Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda n’Inama y’Abepiskopi Gatolika yo mu Burundi yateraniye i Bujumbura ku wa 24 Kamena 2023, Abepiskopi bishimiye intambwe imaze guterwa mu ikenurabushyo ry’umuryango; banishimira ko ihuriro ry’ingo ribaye imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi yaramaze gufungurwa.