Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,565 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,565
Ibinyamakuru
197
Kwamamaza KIM
Zigezweho mbere Urupapuro 140 muri 184
Inkoramutima z’Ukaristiya zizihije Yubile y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvuguruwe
Inyigisho n'ibitekerezo / Mu Rwanda

Inkoramutima z’Ukaristiya zizihije Yubile y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvuguruwe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga umuryango w’Inkoramutima z’Ukaristiya uri mu byishimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 25 umaze uvuguruwe. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Filipe Rukamba umushumba wa Diyosezi ya Butare ari kumwe na Padiri Omoniye w’umuryango ku rwego rw’igihugu n’abandi basaseredoti bashinzwe batandukanye.

Alice Mukeshimana · 16 Nyakanga 2023
Sangiza
Komisiyo y'Urubyiruko yatangaje aho imyiteguro ya Forum y'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu igeze
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Komisiyo y'Urubyiruko yatangaje aho imyiteguro ya Forum y'Urubyiruko ku rwego rw'igihugu igeze

Ihuriro ry'urubyiruko ku nshuro ya 20 riteganyijwe kuzabera muri Arikidiyosezi ya Kigali muri Paruwasi Regina Pacis Remera kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Kanama 2023. Ni ihuriro risanzwe rihuza urubyiruko rwo muri Kiliziya Gatolika ruturutse mu madiyosezi yose.Muri uyu mwaka, hateganyijwe kwakirwa urubyiruko ruri hagati yibihumbi bine magana atanu n'ibihumbi bitanu harimo n'abazava mu bihugu duturanye nk'u Burundi,Uganda na RDCongo.

Alice Mukeshimana · 16 Nyakanga 2023
Sangiza
Abakristu b’i Mutete barasaba ko Umushinga wo kubaka Centre-Imbabazi i Mutete wasubukurwa
Anyuranye / Mu Rwanda

Abakristu b’i Mutete barasaba ko Umushinga wo kubaka Centre-Imbabazi i Mutete wasubukurwa

Abakristu ba Paruwasi Mutete, Diyosezi ya Byumba bavuga ko nyuma yo kubwirwa ko muri iyi Paruwasi hagiye kubakwa ikigo cy’amahugurwa kizwi nka “Centre-Imbabazi” kizafasha mu gutanga inyigisho zigamije ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imyaka ine ishize bategereje , bagasaba Paruwasi na Diyosezi kubagaragariza aho uwo mushinga w’ingirakamaro ugeze.

MANIRAGABA Emmanuel · 14 Nyakanga 2023
Sangiza
Tubigireho: Menya Ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya mbere)
Inyigisho n'ibitekerezo / Ku Isi

Tubigireho: Menya Ababikira 10 bakoze impinduka zikomeye mu mateka y’isi(igice cya mbere)

Guharanira guhindura isi nziza kurusha uko umuntu yayisanze ni imwe mu ntego abakristu bagira. Abiyeguriyimana mu miryango itandukanye bakorera ubutumwa,bafasha sosiyete n'isi guhinduka haba kuri roho ndetse no mu mibereho. Mu miryango itandukanye y’ababikira hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigamije guhindura isi, bamwe muribo ibikorwa byabo byabashije kumenyekana bitewe n’uko byafashije benshi, maze na Kiliziya ntiyazuyaza ku kubashyira mu rwego rw’abatagatifu.

MANIRAGABA Emmanuel · 14 Nyakanga 2023
Sangiza
Ikiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Alexis Ndagijimana Umunyamabanga mushya wa Komisiyo y’urubyiruko
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Ikiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Alexis Ndagijimana Umunyamabanga mushya wa Komisiyo y’urubyiruko

Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2023, Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba akaba anashinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko nu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Padiri Evariste Nshimiyimana wari Umunyamabanga wa Komisiyo y’urubyiruko na Padiri Alexis Ndagijimana wamusimbuye kuri izi nshingano.Umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi komisiyo i Kabgayi.

Alice Mukeshimana · 13 Nyakanga 2023
Sangiza
Byumba: Ibanga ry’ibyishimo by’abakristu ba Paruwasi Nyarurema ikomeje kubyarira Kiliziya  Abasaseridoti n’Abepiskopi
Kiliziya / Mu Rwanda

Byumba: Ibanga ry’ibyishimo by’abakristu ba Paruwasi Nyarurema ikomeje kubyarira Kiliziya Abasaseridoti n’Abepiskopi

Ku wa 8 Nyakanga 2023, Musenyeri Papias Musengamana Umwepiskopi wa Byumba yahaye Diyakoni Michel Muhoza wo muri Paruwasi ya Nyarurema Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, aba umupadiri wa 15 uvuka muri iyi paruwasi, ari nayo Myr Seriviliyani Nzakamwita Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru avukamo.

Emilien BISAMAZA · 13 Nyakanga 2023
Sangiza
Gicumbi: Abaturage  basabwe kureka ubusinzi bakarwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango
Anyuranye / Mu Rwanda

Gicumbi: Abaturage basabwe kureka ubusinzi bakarwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango

Mu bukangurambaga bwakorewe mu murenge wa Mutete wo mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023, Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku bufatanye n’Itorero Angilikani mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere basabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko buri mu mpamvu zitera ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

MANIRAGABA Emmanuel · 12 Nyakanga 2023
Sangiza
Abapadiri bane ba Diyosezi ya Butare bizihije Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseredoti
Kiliziya / Mu Rwanda

Abapadiri bane ba Diyosezi ya Butare bizihije Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseredoti

Padiri Deogratias Birindabagabo, padiri Regis Kabanda,padiri Joseph Kaye na padiri Daniel Nsabimana , abapadiri ba Diyosezi ya Butare bari mu byishimo bya Yubile y’ imyaka 25 Imana ibatoreye umurimo w’ubusaseredoti. Babigaragaje mu gitambo cya Misa cyatuwe na Myr Filipo Rukamba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama mu muhango wo guha ubusaseredoti abapadiri 8 bashya ba diyosezi ya Butare.

Alice Mukeshimana · 10 Nyakanga 2023
Sangiza