Padiri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU yatorewe kuba Umwepiskopi wa Kibungo: Incamake y’ubuzima bwe
Kuri uyu wa mbere Tariki 20 Gashyantare 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Ni inkuru yamenyekanye ku i saa sita z’amanwa i Roma mu Butaliyani n’i Kigali mu Rwanda. Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU ubusanzwe yari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda kuva mu 2016.