Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,354 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,354
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 31 muri 169
“Nta mvura idahita, ibyatumye imipaka ifungwa bizashira” – Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bahumurije abaturage bagorwa no guhura
Kiliziya / Mu Karere

“Nta mvura idahita, ibyatumye imipaka ifungwa bizashira” – Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bahumurije abaturage bagorwa no guhura

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi bahumurije abakristu n’abaturage b’ibihugu byombi muri iki gihe bagorwa no guhura no kugenderana kubera ifungwa ry’imipaka ihuza ibyo bihugu byombi, babasaba gukomeza kwihangana kuko igihe kizagera ibibazo byatumye iyo mipaka ifungwa bigashira.

Theophile NGENDAHIMANA · 11 Werurwe 2026
Sangiza
Abagore b’i Cyangugu na Bukavu barahamagarirwa kuzirikana bagenzi babo bo mu Karere bagihura n’ingaruka z’intambara
Kiliziya / Mu Karere

Abagore b’i Cyangugu na Bukavu barahamagarirwa kuzirikana bagenzi babo bo mu Karere bagihura n’ingaruka z’intambara

Ibi byagarutsweho na padiri Valens Niragire, Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2026 muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ubwo iyi Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yifatanyaga n’abagore bo muri Arkidiyosezi Gatolika ya Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abo muri Diyosezi ya Cyangugu mu Rwanda, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ubusanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Theophile NGENDAHIMANA · 09 Werurwe 2026
Sangiza
Karidinali Parolin yagaragaje impungenge z’ibitero by’ubwirinzi bishobora gushyira isi mu kaga
Anyuranye / Ku Isi

Karidinali Parolin yagaragaje impungenge z’ibitero by’ubwirinzi bishobora gushyira isi mu kaga

Mu gihe amakimbirane n’intambara bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Kardinali Pietro Parolin, yagaragaje impungenge zikomeye ku kibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko isi ishobora kujya mu kaga gakomeye mu gihe ibihugu byatangira kugaba ibitero by’ubwirinzi nk’igisubizo cy’ibibazo by’umutekano mucye.

Marie Jeanne Umutoni · 05 Werurwe 2026
Sangiza
Nyuma yo kuzuza ibisabwa na Leta, kuki hari Kiliziya zigikomeza gufungwa? Abepiskopi mu Nteko ya 177 barifuza ibisobanuro by’inzego zibishinzwe
Kiliziya / Mu Rwanda

Nyuma yo kuzuza ibisabwa na Leta, kuki hari Kiliziya zigikomeza gufungwa? Abepiskopi mu Nteko ya 177 barifuza ibisobanuro by’inzego zibishinzwe

Mu nama y’Inteko Rusange ya 177 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iri kubera ku cyicaro cyabo ku Ruyenzi kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Werurwe 2026, kimwe mu bibazo bikomeye biri ku murongo w’ibyigwa ni icya za kiliziya zigifunze mu bice bitandukanye by’igihugu, nubwo ubuyobozi bwa Kiliziya buvuga ko zujuje ibisabwa na Leta.

Theophile NGENDAHIMANA · 04 Werurwe 2026
Sangiza
Pope Leo XIV yakomeje inyigisho ze zishingiye ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ ivuga k’ Ubumuntu, Ububasha bw’Imana, n’Ubutagatifu.
Kiliziya / Vatikani

Pope Leo XIV yakomeje inyigisho ze zishingiye ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ ivuga k’ Ubumuntu, Ububasha bw’Imana, n’Ubutagatifu.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026, Nyirubutungane Papa Leo XIV mu nyigisho yagejeje ku bakristu yagarutse ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ tugenekereje twakwita Itegeko shingiro kuri Kiliziya, yasohowe n’Inama nkuru ya Kiliziya Gatolika ya Vatikani ya II. Muri iyi nyigisho Papa yavuze ko Kiliziya ari iy’abantu kandi ikaba n’iy’Imana icyarimwe.

Alice Mukeshimana · 04 Werurwe 2026
Sangiza
Christian Modino yasobanuye impamvu Caritas yahisemo gukorera Inama yayo ku rwego rw’isi mu Rwanda
Anyuranye / Ku Isi

Christian Modino yasobanuye impamvu Caritas yahisemo gukorera Inama yayo ku rwego rw’isi mu Rwanda

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Caritas ku rwego rw’isi, Christian Modino, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye Inama ya Caritas ku rwego rw’isi ya 2026 ibera mu Rwanda. Avuga ko guhitamo u Rwanda byari icyemezo gifite igisobanuro gikomeye ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’isi.

Marie Jeanne Umutoni · 04 Werurwe 2026
Sangiza
Ibiri ku murongo w’Ibyigwa mu nteko rusange ya 177 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda  iteraniye ku Ruyenzi
Kiliziya / Mu Rwanda

Ibiri ku murongo w’Ibyigwa mu nteko rusange ya 177 y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iteraniye ku Ruyenzi

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bateraniye ku Ruyenzi, muri Centre Pastoral de la CEPR, mu Nteko Rusange isanzwe ya 177 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Iyi nama y’iminsi ine izibanda ku isuzuma ry’ikenurabushyo n’uko ubutumwa bwa Kiliziya bwagenze mu mezi atandatu ashize y’umwaka w’ikenurabushyo wa 2025–2026.

Theophile NGENDAHIMANA · 03 Werurwe 2026
Sangiza