Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,354 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,354
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 29 muri 169
Myr Nshole: “Kuvugurura Itegeko Nshinga muri iki gihe cy’intambara byaba ibyago ku mutekano wa RDC”
Kiliziya / Mu Karere

Myr Nshole: “Kuvugurura Itegeko Nshinga muri iki gihe cy’intambara byaba ibyago ku mutekano wa RDC”

Myr Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yatangaje ko iyi Nama itewe impungenge n’igitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’igihugu, bavuga ko iki ari igikorwa gisaba ubwumvikane bwa politiki bwagutse, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Werurwe 2026
Sangiza
“Twiyubakire” yagaragaje ko urugendo rw’imbabazi hagati y’abahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abarokotse rugikenewe
Kiliziya / Mu Rwanda

“Twiyubakire” yagaragaje ko urugendo rw’imbabazi hagati y’abahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abarokotse rugikenewe

Mu 1994, u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye by’icuraburindi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yasigaga ibikomere bikomeye mu mitima no mu mibanire y’Abanyarwanda. N’ubwo hashize imyaka 32, ingaruka zayo ziracyagaragara, cyane cyane mu mibanire y’abakoze ibyaha n’abo bahemukiye. Umwe mu miti, Kiliziya yakomeje gushimangira ni urugendo rw’imbabazi: Gusaba imbabazi ku bakoze Jenoside no kuzitanga ku barokotse.

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Werurwe 2026
Sangiza
Abashaka abagore cyangwa abagabo benshi bakwiye kwakirwa bate muri Kiliziya? Icyo raporo nshya y’Abepiskopi ba Afurika ibivugaho
Kiliziya / Muri Africa

Abashaka abagore cyangwa abagabo benshi bakwiye kwakirwa bate muri Kiliziya? Icyo raporo nshya y’Abepiskopi ba Afurika ibivugaho

Abepiskopi Gatolika muri Afurika basohoye raporo ya nyuma igaragaza uko babona ikibazo cy’ubushyingiranwe bw’abarenga umwe (polygamie) n’ingorane kibateza mu butumwa bw’iyogezabutumwa. Iyi raporo y’impapuro 25 yakozwe hashingiwe ku nshingano bahawe n’Inteko Rusange ya XVI ya Sinodi y’Abepiskopi (Synod on Synodality).

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Werurwe 2026
Sangiza
Abidjan: Abepiskopi n’abayobozi ba Caritas muri Afurika biyemeje kongera imbaraga mu murimo w’urukundo n’iterambere ry’abaturage
Kiliziya / Muri Africa

Abidjan: Abepiskopi n’abayobozi ba Caritas muri Afurika biyemeje kongera imbaraga mu murimo w’urukundo n’iterambere ry’abaturage

Abepiskopi, abakaridinali n’abayobozi batandukanye ba Caritas muri Afurika no hirya no hino ku isi, basoje inama ikomeye yari itaraniye i Abidjan mu gihugu cya Côte d’Ivoire igamije kurebera hamwe uko umurimo w’urukundo (Caritas) wakomeza kuba umusingi w’iyogezabutumwa n’iterambere ry’imibereho y’abantu.

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Werurwe 2026
Sangiza
Umunyamabanga w'Intumwa ya Papa mu Rwanda yashimiye Kiliziya y’u Rwanda uruhare rwayo mu kwimakaza Ubutabera n’Amahoro
Kiliziya / Mu Rwanda

Umunyamabanga w'Intumwa ya Papa mu Rwanda yashimiye Kiliziya y’u Rwanda uruhare rwayo mu kwimakaza Ubutabera n’Amahoro

Mu Nteko Rusange ya Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda ku nshuro yayo ya kabiri iri kubera i Kigali muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, Musenyeri Daniel Tumiel, Umunyamabanga mu biro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda, wari uhagarariye Intumwa ya Papa yagejeje ku bitabiriye ubutumwa bushimangira uruhare rwa Kiliziya mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubutabera birambye mu muryango nyarwanda.

Marie Jeanne Umutoni · 25 Werurwe 2026
Sangiza
Imishinga ya Caritas Rwanda itagiterwa inkunga yaba igiye guhagarara?
Anyuranye / Mu Rwanda

Imishinga ya Caritas Rwanda itagiterwa inkunga yaba igiye guhagarara?

Hirya no hino mu Rwanda, imishinga itandukanye ya Caritas Rwanda yagiye igira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abatishoboye, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima, imirire, uburezi n’imibereho myiza. Icyakora, imwe muri iyo mishinga yahuye n’imbogamizi zikomeye nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika zimwe mu nkunga zatangwaga binyuze muri USAID, ibyagize ingaruka no ku bikorwa byakorwaga mu Rwanda.

Marie Jeanne Umutoni · 24 Werurwe 2026
Sangiza
Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan yibukije inkingi eshatu z’ubutumwa bwa Caritas
Kiliziya / Mu Rwanda

Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan yibukije inkingi eshatu z’ubutumwa bwa Caritas

Mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda ku nshuro yayo ya 29 yabereye muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo, kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, Arikiyepiskopi Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, yibukije abayitabiriye ko ubutumwa bwa Caritas bugomba gushingira ku nkingi eshatu z’ingenzi; amahoro, ubutabera n’ukuri, nk’uko byongeye gushimangirwa na Papa Leo XIV mu kiganiro aheruka kugirana n’ubuyobozi bwa Caritas ku isi.

Marie Jeanne Umutoni · 23 Werurwe 2026
Sangiza
‘’Amahoro ni ishingiro ry’imibereho n’iterambere’’, ubutumwa bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda mu  kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.
Anyuranye / Mu Rwanda

‘’Amahoro ni ishingiro ry’imibereho n’iterambere’’, ubutumwa bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2026, Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Mutarama buri mwaka. Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ivuga ko amahoro ari impano y’Imana kandi buri wese agomba kuba umunyamahoro akamenya no kuyatanga ku bandi. Insanganyamatsiko yatanzwe na Papa Leo XIV iragira iti” Duharanire amahoro atagira intwaro kandi agamije gukumira intwaro.”

Alice Mukeshimana · 22 Werurwe 2026
Sangiza