Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,353 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,353
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 28 muri 169
Papa Leo XIV yashyize Myr Muteba, Arkiyepiskopi wa Lubumbashi, mu rwego rwa Vatikani rushinzwe guteza imbere iterambere ryuzuye rya muntu
Kiliziya / Ku Isi

Papa Leo XIV yashyize Myr Muteba, Arkiyepiskopi wa Lubumbashi, mu rwego rwa Vatikani rushinzwe guteza imbere iterambere ryuzuye rya muntu

Papa Leo XIV yashyize Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, Arikiyepisikopi wa Lubumbashi akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), mu bagize Urwego rwa Vatikani rushinzwe guteza imbere iterambere ryuzuye rya muntu (Dicasteri ishinzwe Iterambere Ryuzuye rya muntu).

Theophile NGENDAHIMANA · 30 Werurwe 2026
Sangiza
Amateka n’umubano wa Diyosezi ya Kabgayi na Arkidiyosezi ya Kigali byongeye gushimangirwa  n’ishami rya Pacis Tv ryafunguwe muri iyi Diyosezi.
Anyuranye / Mu Rwanda

Amateka n’umubano wa Diyosezi ya Kabgayi na Arkidiyosezi ya Kigali byongeye gushimangirwa n’ishami rya Pacis Tv ryafunguwe muri iyi Diyosezi.

Kuri iki cyumweru cya Mashami, Pacis TV yahimbaje isabukuru y'imyaka itandatu imaze ishinzwe inafungura ishami ryayo i Kabgayi. Gufungura ishami rya televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda Pacis TV I Kabgayi byahuriranye no kwizihiza icyumweru cya mashami. Ubutumwa bwatanzwe bushimangira amateka yihariye ya Diyosezi ya Kabgayi mu mateka y'Igihugu n'amateka ya Kiliziya no mu mateka y'Itangazamakuru Gatolika kuko ari ho hatangiriye ibindi bitangazamakuru 2 bya Kiliziya Gatoklika harimo Kinyamateka na Radiyo Mariya . By’umwihariko hashize imyaka 50 Diyosezi ya Kabgayi yemeye ko havuka Arkidiyosezi ya Kigali kuko Kabgayi ariyo yahoze yitwa Arkidiyosezi.

Alice Mukeshimana · 29 Werurwe 2026
Sangiza
“Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi”Inyigisho ya Myr Balthazar NTIVUGURUZWA ku cyumweru cya mashami 2026.
Kiliziya / Mu Rwanda

“Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi”Inyigisho ya Myr Balthazar NTIVUGURUZWA ku cyumweru cya mashami 2026.

Kur iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 Kiliziya y’isi yose irahimbaza umunsi mukuru wa Mashami. Ni intangiriro y’icyumeru gitagatifu gifasha abakristu kwitegura neza umunsi mukuru wa Pasika ya Nyagasani. Muri Diyosezi ya Kabgayi, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA Umwepisikopi w’iyi Diyosezi yasabye abakristu kurangwa no kwicisha bugufi, bagakuza ukwemera kandi bakazirikana ububabare bwa Yezu bwamugejeje ku izuka.

Alice Mukeshimana · 28 Werurwe 2026
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi irasaba urubyiruko kwitabira gukoresha neza ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa bafatiye urugero kuri mutagatifu Carlo Acutis.
Anyuranye / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi irasaba urubyiruko kwitabira gukoresha neza ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa bafatiye urugero kuri mutagatifu Carlo Acutis.

Urubyiruko ruhagarariye abandi mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Kabgayi rwahuriye mu nama y’Inteko rusange yabaye kuva tariki ya 27-28 Werurwe 2026 muri Centre Saint Kizito Kabgayi. Ni inama yayobowe na Padiri Gratien NKURIKIYIMANA, Omoniye w’urubyruko muri Diyosezi ya Kabgayi, afatanyije na komite y’urubyiruko muri Diyosezi ya Kabagyi . Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gushishikariza urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa, bafatiye urugero kuri mutagatifu Carlo Acutis.

Alice Mukeshimana · 27 Werurwe 2026
Sangiza
Icyo papa Leo XIV avuga kuri Kiliziya Umuryango w’Imana.
Kiliziya / Vatikani

Icyo papa Leo XIV avuga kuri Kiliziya Umuryango w’Imana.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika kui isi, Nyir’ubutungane Papa Leo yavuze kuri Kiliziya umuryango w’Imana kandi ko buri wese afite umwanya muri uyu muryango. Yifashishije inyandiko z’inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa kabiri, inyandiko yitwa LUMEN GENTIUM (Inyandiko nyemezamahame,) Nyir’Ubutungane papa Leo ashimangira ko Kiliziya ari umuryango w’Imana .

Alice Mukeshimana · 27 Werurwe 2026
Sangiza
Myr Nshole: “Kuvugurura Itegeko Nshinga muri iki gihe cy’intambara byaba ibyago ku mutekano wa RDC”
Kiliziya / Mu Karere

Myr Nshole: “Kuvugurura Itegeko Nshinga muri iki gihe cy’intambara byaba ibyago ku mutekano wa RDC”

Myr Donatien Nshole, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yatangaje ko iyi Nama itewe impungenge n’igitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’igihugu, bavuga ko iki ari igikorwa gisaba ubwumvikane bwa politiki bwagutse, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Werurwe 2026
Sangiza