Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,361 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,361
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 38 muri 169
Abepiskopi ba Tayilande basabye abakirisitu kuba imbaraga z’indangagaciro mu matora ateganyijwe muri Gashyantare
Kiliziya / Ku Isi

Abepiskopi ba Tayilande basabye abakirisitu kuba imbaraga z’indangagaciro mu matora ateganyijwe muri Gashyantare

Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Tayilande (Catholic Bishops’ Conference of Thailand) yasabye abakirisitu bo hirya no hino mu gihugu kugira uruhare rufatika mu matora rusange ateganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026, ibibutsa ko bagomba kwitwara nk’imbaraga z’indangagaciro n’ijwi ry’umutimanama wa sosiyete mu kubungabunga amatora aboneye, ashingiye ku kuri no ku butabera.

Marie Jeanne Umutoni · 29 Mutarama 2026
Sangiza
Inkomoko n’Impamvu by’igitabo Duhimbaze Misa uko bikwiye, cyamuritswe ku mugaragaro
Kiliziya / Mu Rwanda

Inkomoko n’Impamvu by’igitabo Duhimbaze Misa uko bikwiye, cyamuritswe ku mugaragaro

Igitabo Duhimbaze Misa uko bikwiye, cyamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 28 Mutarama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru ba Kiliziya Gatolika cyabereye kuri Pacis TV. Cyatangajwe na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe imihango mitagatifu n’itangwa riboneye ry’amasakaramentu mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Marie Jeanne Umutoni · 28 Mutarama 2026
Sangiza
Ingingo zirindwi za Vatikani ya II mu gusobanukirwa Liturujiya ya Misa, nk’uko bikubiye mu gitabo “Duhimbaze Misa uko Bikwiye” cyamuritswe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Kiliziya / Mu Rwanda

Ingingo zirindwi za Vatikani ya II mu gusobanukirwa Liturujiya ya Misa, nk’uko bikubiye mu gitabo “Duhimbaze Misa uko Bikwiye” cyamuritswe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 – Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana, akaba anayoboye Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe imihango mitagatifu n’itangwa riboneye ry’amasakaramentu, yayoboye umuhango wo kumurika igitabo cyiswe “Duhimbaze Misa uko Bikwiye”, kigamije kwibutsa no gushimangira imihimbarize iboneye y’igitambo cya Ukaristiya muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Mutarama 2026
Sangiza
Abepiskopi ba Sudani y’Epfo bababajwe n’imvugo z’abayobozi bakuru b’ingabo zishishikariza ubugizi bwa nabi
Kiliziya / Muri Africa

Abepiskopi ba Sudani y’Epfo bababajwe n’imvugo z’abayobozi bakuru b’ingabo zishishikariza ubugizi bwa nabi

Arikiyepiskopi wa Juba akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ba Sudani na Sudani y’Epfo (SSSCBC), Nyiricyubahiro Karidinali Stephen Ameyu Martin Mulla, yamaganye bikomeye imvugo ziherutse kuvugwa n’abayobozi bakuru b’ingabo za Sudani y’Epfo, zirimo izishishikariza ubugizi bwa nabi budatoranya, by’umwihariko mu Ntara ya Jonglei.

Marie Jeanne Umutoni · 28 Mutarama 2026
Sangiza
Mgr Baltazar arahamagarira abanyamakuru Gatolika gufata imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamariza Ivanjili
Kiliziya / Mu Rwanda

Mgr Baltazar arahamagarira abanyamakuru Gatolika gufata imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamariza Ivanjili

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Mgr Baltazar Ntivuguruzwa, arahamagarira abanyamakuru Gatolika gufata imbuga nkoranyambaga nk’ahantu hashya ho kwamamariza Ivanjili, aho kuzirebera gusa nk’ibikoresho by’itumanaho.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Mutarama 2026
Sangiza
Ibintu birindwi by’ingenzi byo kumenya kuri Kiliziya yo muri Gineya Ekwatoriyali mbere y’uruzinduko  Papa Leo wa XIV ahateganya
Kiliziya / Muri Africa

Ibintu birindwi by’ingenzi byo kumenya kuri Kiliziya yo muri Gineya Ekwatoriyali mbere y’uruzinduko Papa Leo wa XIV ahateganya

Papa Leo wa XIV ategerejwe mu rugendo rwa gishumba muri Repubulika ya Gineya Ekwatoriyali, ruzaba ari rwo rugendo rwe rwa mbere muri Afurika kuva yatangira ubutumwa bwa Papa muri Gicurasi 2025. Uru ruzinduko rwemejwe ku mugaragaro n’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’Inama y’Abepiskopi ba Gineya Ekwatoriyali (CEGE).

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Mutarama 2026
Sangiza
DRC: Padiri Ilunga wa Diyosezi ya Mbujimayi ari mu bitaro nyuma y'igitero yagabweho n’abitwaje intwaro bamwambura moto n'amadolari ya Amerika 2,000
Kiliziya / Mu Karere

DRC: Padiri Ilunga wa Diyosezi ya Mbujimayi ari mu bitaro nyuma y'igitero yagabweho n’abitwaje intwaro bamwambura moto n'amadolari ya Amerika 2,000

Padiri Jean-Richard Ilunga, Umusaseridoti wa Paruwasi yitiriwe Umutima Mutagatifu wa Bikira Mariya yo muri Diyosezi ya Mbujimayi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagabweho igitero gikomeye n’abantu bitwaje intwaro ku itariki ya 24 Mutarama, bamusiga ari intere.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Mutarama 2026
Sangiza
Abanyamakuru n’abakora mu bitangazamakuru Gatolika mu Rwanda bahimbaje Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi wabo
Kiliziya / Mu Rwanda

Abanyamakuru n’abakora mu bitangazamakuru Gatolika mu Rwanda bahimbaje Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi wabo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, ku Kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi muri Diyosezi ya Kabgayi, hizihirijwe Umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi w’abanyamakuru n’abanditsi Gatolika. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 24 Mutarama buri mwaka.

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Mutarama 2026
Sangiza
Nyuma ya Angola, Gineya Ekwatoriyali yemeje ku mugaragaro ko izakira    Papa Leo XIV mu ruzinduko ateganya  muri Afurika
Kiliziya / Muri Africa

Nyuma ya Angola, Gineya Ekwatoriyali yemeje ku mugaragaro ko izakira Papa Leo XIV mu ruzinduko ateganya muri Afurika

Igihugu cya Gineya Ekwatoriyali cyemeje ku mugaragaro ko kizakira Papa Leo XIV mu ruzinduko rwa gishumba, bityo kiba igihugu cya kabiri muri Afurika, nyuma ya Angola, gitangaje ku mugaragaro ko kizakira Papa Leo XIV mu ruzinduko rwa mbere rwe ku mugabane wa Afurika kuva yatangira ubutumwa bwe muri Gicurasi 2025.

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Mutarama 2026
Sangiza