Papa wa 267 abaye LEWO WA XIV
Ku mugoroba w'uyu wa 8 Gicurasi 2025, Kiliziya yabonye Umushumba wa 267 usimbura Papa Fransisiko witabye Imana tariki 21 Mata 2025.
Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Ku mugoroba w'uyu wa 8 Gicurasi 2025, Kiliziya yabonye Umushumba wa 267 usimbura Papa Fransisiko witabye Imana tariki 21 Mata 2025.
Amakuru y’urupfu rwa Mariya Madalena wakundaga guhora i Kibeho mu ngendo nyobokamana zose zahakorerwaga no gususurutsa ababaga bahari, yamenyekanye ku gicamunsi cya tariki ya 07 Gicurasi 2025.
Guhera ku mugoroba w'uyu wa 7 Gicurasi 2025, Abakaridinali 133 bateraniye mu gikorwa cyo gutora Papa wa 267.
Padiri James Burasa uvuka muri Paruwasi ya Nyamirambo, ubu akaba akorera ubutumwa muri Paruwasi Kyarusozi muri Diyosezi ya Fort Portal ho mu Burengerazuba bwa Uganda, arahimbaza imyaka 30 ari padiri nyuma y'urugendo rutoroshye yanyuzemo kuva mu nkambi y'impunzi ubu akaba ari umusaserdoti wa Nyagasani.
Abakateshiste 97 bo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana i Namugongo tariki 28-30 Mata 2025, bavuga ko biteguye guhamya ukwemera atari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa bakurikije urugero rw'Abahowe Imana b’i Bugande.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yatangaje ko afite ikifuzo cyo gutangiza ishuri ryihariye rya Muzika mu rwego rwo gufasha urubyiruko guteza imbere impano zabo muri Muzika.
Kuwa 1 Gicurasi 2025, ku munsi mukuru wa Yosefu Mutagatifu, urugero rwiza rw'abakozi, Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yafunguye ku mugaragaro urugo rushya rw’Ababikira b’Abakararisa muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ruherereye muri paruwasi ya Nyamasheke anaruha umugisha.
Mu birori byo guhimbaza umunsi w'umurimo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, byabaye kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yasabye abakorera iyi Diyosezi kunoza umurimo bakora kuko ari byo bizatuma haboneka imirimo mishya.
Mu birori byo guhimbaza Icyumweru cy'impuhwe z'Imana, Ubuyobozi bw'Ikibaya cy'Amahoro mu Ruhango bwatangaje icyadindije imirimo yo kubaka iki kibaya yari iteganyijwe gutangira muri Nyakanga 2024.
Inyigisho Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, yagejeje ku bakristu baje guhimbaza umunsi mukuru w'impuhwe z'Imana, mu Kibaya cy'Amahoro mu Ruhango.
Umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko wabaye kuri uyu wa 26 Mata 2025, wahuje Trump na Zelenskyy, nyuma y'aho ibiganiro baherukaga kugirana i Washington birangiriye nabi.
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard NGIRENTE, arashimira Papa Fransisiko uko yateje imbere umubano wa Kiliziya Gatolika na Leta y'u Rwanda yemera uruhare yagize mu mateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki ya 21 Mata 2025, ni bwo Abakirisitu Gatolika n’Isi yose bakiriye inkuru y'akababaro y'uko Papa Fransisiko wari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yitabye Imana aguye mu rugo rwe i Vatikani ku myaka 88.
Papa Fransisiko, wari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yitabye Imana kuri uyu wa Mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, afite imyaka 88, mu rugo rwe Casa Santa Marta i Vatikani.