Karidinali Kambanda arahamagarira Abalayiki gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu
Ubwo Abalayiki bo muri Arikidiyosezi ya Kigali bifatanyaga mu guhimbaza yubile y’ubutumwa bwabo ku rwego rw’Arikidiyosezi, yizihirijwe muri paruwasi ya Mutagatifu Pawulo/Gishaka, kuwa 19 Ukwakira 2025, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku iperereza riri gukorwa na Kiliziya ku isi ku muryango wa Rugamba Sipiriyani na Daphrose Mukansanga, kugira ngo bazamurwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu.