Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 70 muri 169
Inyubako y’ikigo nderabuzima cya Musambira mu karere ka Kamonyi yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Anyuranye / Mu Rwanda

Inyubako y’ikigo nderabuzima cya Musambira mu karere ka Kamonyi yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Imwe mu nyubako y’ikigo nderabuzima cya Musambira giherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Bimwe mu bikoresho byari mu nyubaho byangiritse ariko ngo nta muntu n’umwe wahasize ubuzima. Abasanzwe bagana iki kigo nderabuzima bavuga ko bafite impungenge zo kubura aho bazajya bahererwa service z’ubuzima. Ibi byabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2025 mu masaha ya mugitondo.

Alice Mukeshimana · 12 Werurwe 2025
Sangiza
Bazajya bizihiza yubile igihe kimwe na Kiliziya
Ubusesenguzi

Bazajya bizihiza yubile igihe kimwe na Kiliziya

Ku cyumweru tariki 2 Werurwe 2025, muri Paruwasi ya Rilima, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yakiriye amasezerano ya mbere y'Ababikira batatu bo mu muryango w'Abasaleziyane b'Umutima Mutagatifu wa Yezu n'uwa Bikira Mariya, ababwira ko amasezerano yabo adasanzwe kuko abaye mu gihe Kiliziya iri muri Yubile y'impurirane y'imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.

UMUTONI M.Jeanne · 03 Werurwe 2025
Sangiza
Paruwase ya cyeza ikomeje gushimangira umubano mwiza na Paruwase ya Aubange yo mu Bubiligi.
Anyuranye / Mu Rwanda

Paruwase ya cyeza ikomeje gushimangira umubano mwiza na Paruwase ya Aubange yo mu Bubiligi.

Kuri iyi cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2025, abakristu ba paruwase ya Cyeza muri Diyosezi ya Kabgayi bishimiye gusangira igitambo cya misa n’urubyiruko rwavuye muri Paruwase ya Aubange yo mu gihugu cy’ububiligi. Uru rubyiruko rwageze I Cyeza kuva tariki ya 25 Gashyantare 2025 ruje gusura urubyiruko rwa Paruwase ya Cyeza mu rwego gusabana no kureba uko babayeho ndetse na bimwe mu bigize umuco nyarwanda. Ni ku nshuro ya mbere iyi gahunda y’urubyiruko rwa Aubange ibayeho, ikaba ije ikurikira ibindi bikorwa bikorwa byiza abakristu ba Paruwase ya Cyeza bashimira paruwase ya Aubange birimo inkunga zo kuvugurura amashuri na santarale byo muri iyi paruwase.

Alice Mukeshimana · 02 Werurwe 2025
Sangiza
Ibitaro by’ikitegererezo bivura amaso bya Kabgayi bikomeje guhugura abaganga bavura amaso mu Rwanda no hanze yarwo.
Anyuranye / Mu Rwanda

Ibitaro by’ikitegererezo bivura amaso bya Kabgayi bikomeje guhugura abaganga bavura amaso mu Rwanda no hanze yarwo.

Abaganga bavura amaso bagera kuri 13 baturutse ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu harimo 3 bavuye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda bahuguwe n’ibitaro by’ikitegererezo bivura amaso bya Kabgayi ku buryo bwo kubaga ijisho rifite uburwayi bw’ishaza hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryisumbuye. Iki ni icyiciro cya kabiri cy’abaganga bavura amaso ku bitaro bitandukanye kiri guhabwa amahugurwa. Abahuguwe bavuga ko kongererwa ubumenyi ku bijyanye no kuvura ijisho rifite uburwayi bw’ishaza hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ryisumbuye ari ingenzi cyane kuko bizabafasha gutanga service nziza ku barwayi babagana ,bakabavura nta mbogamizi bahuye nazo , bidasabye ko babohereza ku bindi bitaro bifite abaganga b’inzobere.

Alice Mukeshimana · 01 Werurwe 2025
Sangiza