Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 75 muri 169
Caritas ya Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage.
Anyuranye / Mu Rwanda

Caritas ya Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2025, muri Centre Saint Paul Kigali Ltd habereye Inama y'Inteko rusange ya Caritas ya Kigali na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP). Ni inama yahuje abapadiri bakuru ba Paruwasi, abayobozi b'Ibitaro na b’ibigo nderabuzima, Abahagarariye imiryango y'abihayimana n'abalayiki bahagarariye Caritas na komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu maparuwasi, abakozi ba Caritas na CDJP n'abandi.

Marie Jeanne Umutoni · 08 Mutarama 2025
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yatangije Komisiyo y’ubudaheza abafite ubumuga mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza iganisha ku iterambere rirambye.
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yatangije Komisiyo y’ubudaheza abafite ubumuga mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza iganisha ku iterambere rirambye.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024, muri Diyosezi ya Kabgayi hatangijwe kumugaragaro komisiyo y’ubudaheza abafite ubumuga muri gahunda yo kubitaho no kubafasha kugera ku iterambere ku buryo burambye. Ni komisiyo nshya ije yiyongera ku zindi komisiyo zisanzwe muri Diyosezi ikaba ifite umwihariko wo guhuza ibikorwa byose byo kwita ku bafite ubumuga byakorwaga kugira ngo barusheho kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bya Kiliziya no kugira uruhare mu iterambere ryabo.

Alice Mukeshimana · 30 Ukuboza 2024
Sangiza
Mama Karola Mukamazimpaka Umubikira wa mbere w’umu Berenaridine mu Rwanda witabye Imana , yashyinguwe.
Anyuranye / Mu Rwanda

Mama Karola Mukamazimpaka Umubikira wa mbere w’umu Berenaridine mu Rwanda witabye Imana , yashyinguwe.

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, i Kigali mu rugo rukuru rw'Ababikira b’Ababernardine habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gusabira Mama Karola Mukamazimpaka, umunyarwandakazi wa mbere winjiye mu muryango w'Ababikira b'Ababernardine, witabye Imana ku wa 23 Ukuboza 2024. Mu buhamya bwatanzwe bwagarutse ku murage asigiye barumuna be wo kwiyegurira Imana no gukunda umubyeyi Bikiramariya.

Marie Jeanne Umutoni · 27 Ukuboza 2024
Sangiza
Kabgayi: Biteguye kwizihiza Noheli y’abana na Yubile y’abana ku buryo budasanzwe.
Kiliziya / Mu Rwanda

Kabgayi: Biteguye kwizihiza Noheli y’abana na Yubile y’abana ku buryo budasanzwe.

Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’abana itangaza ko Noheli y’abana na Yubile y’abana muri Diyosezi ya Kabgayi na paruwase zose ziyigize yiteguwe neza kandi izahimbazwa mu buryo bw’umwihariko. Bimwe mu bikorwa bidasanzwe byateguwe mu rwego rwo kwizihiza Noheli y’abana na Yubile y’abana mu rwego rwa Diyosezi harimo ihuririro ry’abana ryateguwe kuva tariki ya 01-03/01/2025 ndetse n’urugendo nyobokamana rw’abana I Kibeho ruzaba tariki ya 27/12/2025 mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’abana ku rwego rw’igihugu.

Alice Mukeshimana · 21 Ukuboza 2024
Sangiza
“Umuseminari agira ikimuranga harimo no gutegura neza ibiruhuko,” myr Jean Bosco Ntagungira.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

“Umuseminari agira ikimuranga harimo no gutegura neza ibiruhuko,” myr Jean Bosco Ntagungira.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, iseminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis, yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha iyi Seminari yaragijwe. Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yasabye abaseminari gutegura gahunda y’ibiruhuko no kugira ikibaranga nk’abaseminari muri ibi biruhuko bagiyemo.

Marie Jeanne Umutoni · 14 Ukuboza 2024
Sangiza