Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 76 muri 169
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi yasuye amatsinda afashwa na Caritas Rwanda abashimira intambwe bagezeho mu guteza imbere umuryango.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi yasuye amatsinda afashwa na Caritas Rwanda abashimira intambwe bagezeho mu guteza imbere umuryango.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukuboza 2024 Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye basuye amatsinda y’abantu bafashijwe na Caritas Rwanda muri Diyosezi ya Nyundo binyuze mu mushinga Igire Gimbuka muri gahunda bise Umuryango ni ingenzi. Ni gahunda yabafashije kugabanya amakimbirane mu miryango yongera gusabana hagati y’abana n’ababyeyi no gusabana hagati yabo nk’abagize itsinda. Yafashije kandi ababyeyi gutinyuka kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere ku mwana w’umuhungu n’umukobwa, mu gihe hari abavuga ko biteye isoni.

Alice Mukeshimana · 02 Ukuboza 2024
Sangiza
Paruwase yisunze Mt Andereya Gitarama yahimbaje umunsi mukuru w’ umutagatifu yaragijwe banishimira aho imirimo yo kuvugurura kiliziya yabo igeze.
Kiliziya / Mu Rwanda

Paruwase yisunze Mt Andereya Gitarama yahimbaje umunsi mukuru w’ umutagatifu yaragijwe banishimira aho imirimo yo kuvugurura kiliziya yabo igeze.

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ukuboza 2024, Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasuye Paruwase yitiwe mutagatifu Andereya Gitarama anabaturira igitambo cya misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Andereya Mutagatifu umurinzi w’iyi Paruwase . Myr Balthazar yashimiye abakristu ba Paruwase ya St Andre Gitarama intambwe nziza bagezeho mu kwiyubakira kiliziya n’ubufatanye bwiza bwabaranze. Yabasabye kudatezuka no kudacika integer kuzageza ku musozo w’igikorwa.

Alice Mukeshimana · 01 Ukuboza 2024
Sangiza
Padiri Gervase TWINOMUJUNI  wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe.
Anyuranye / Mu Rwanda

Padiri Gervase TWINOMUJUNI wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, Padiri Gervase Twinomujuni wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, witabye Imana tariki ya 23/11/2024 azize uburwayi yasezeweho anashyingurwa mu irimbi rya Diyosezi. Padiri Gervase Twinomujuni yitabye Imana ari mu rugendo rwo kwitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 25 yari amaze ahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Marie Jeanne Umutoni · 29 Ugushyingo 2024
Sangiza
Caritas Rwanda irashimira abafatanyabikorwa bayo imikoranire myiza muri iyi myaka 5 ishize.
Anyuranye / Mu Rwanda

Caritas Rwanda irashimira abafatanyabikorwa bayo imikoranire myiza muri iyi myaka 5 ishize.

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024 Caritas Rwanda yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo mu cyo bise ihuriro n’abafatanyabikorwa (Caritas Rwanda Partners Forum) mu rwego rwo kubagaragariza ibyagezweho mu myaka 5 ishize n’ibiteganywa mu myaka itanu iri imbere (2025-2030). Caritas Rwanda ivuga ko yishimira umusaruro wagezweho muri iyi myaka 5 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Alice Mukeshimana · 27 Ugushyingo 2024
Sangiza