Ku nshuro ya mbere ICK yesheje umuhigo wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga 1000.
Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024 Ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi ICK ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 14 ku banyeshuri bagera ku 1137 barangije amasomo mu mashami atandukanye mu mwaka wa 2023-2024. Ni kunshuro ya mbere ishuri rikuru rya Kabagyi ICK ritanze impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 1000 mu myaka 22 rimaze.