Kigali: Pacis Tv yahimbaje isabukuru y’imyaka ibiri imaze itangiye gukora
Ku wa kane tariki 31 Werurwe 2022, Pacis Tv yahimbaje isabukuru y’imyaka ibiri imaze itangiye gukora.
Aheruka
Inkuru 2,454 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Ku wa kane tariki 31 Werurwe 2022, Pacis Tv yahimbaje isabukuru y’imyaka ibiri imaze itangiye gukora.
Mu nama yahuje abapadiri bakuru b’amaparuwasi, abakateshisite bahagarariye abandi mu rwego rwa buri paruwasi n’urwego rushinzwe Ubwigishwa muri Diyosezi ya Kabgayi ku wa mbere tariki 28 Werurwe 2022, Myr Smaragde Mbonyintege yasabye abayitabiriye kurushaho guha agaciro urwego rw’ubukateshisite n’ubutumwa rukora, anasaba abapadiri gushishikariza abo igitsina gore n’urubyiruko kwitabira ubu butumwa kuko nabo babishoboye, avuga ko bake bo muri ibi byiciro bakora uyu murimo bawukora neza nk’abagabo.
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye muri Paruwasi ya Gituza ho muri Diyosezi ya Byumba barishimira ko babasha gufashanya bakikemurira ibibazo hagati yabo aho guhora bategereje inkunga iturutse ahandi.
Myr Edouard Sinayobye yibukije abashinzwe ubutumwa bwa Caritas muri Diyosezi ya Cyangugu ko umukene atari udafite icyo kurya no kwambara gusa ahubwo ko n’abadafite amahoro, ibyishimo, umutekano…nabo baba bakeneye kwegerwa bagafashwa gusohoka muri ubwo buzima.
Abitabiriye inteko rusange ya Caritas ya diyosezi ya Butare yateranye ku wa mbere tariki 21 Werurwe 2022, bagaragaje ko igihe kigeze ngo ibikorwa bya Caritas bikorwe n’abakristu, bikorerwe mu miryango remezo hitabwaho abababaye n’abakeneye ubufasha bari mu ngo zigize umuryango remezo hatabanje gutegereza inkunga zizava mu nzego nkuru za Caritas.
Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Sr Verena Nyiranduhuye yamenyekanye ku wa 13 Werurwe 2022, azize impanuka yabereye i Foggia, mu gace kitwa Candela, kuri Austrida A16 mu gihugu cy’ u Butaliyani.
Ku wa kane tariki 17 Werurwe 2022, ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evarisiti Ndayishimiye byatangaje ko umukuru w’iki gihugu yakiriye mu biro bye Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali wari mu gihugu cy’u Burundi mu rwego rwo kwitabira Inama yahuje Abepiskopi bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi.
Mu muhango wabereye i Roma, ku wa gatanu tariki 25 Werurwe 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yeguriye Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya ibihugu by’u Burusiya na Ukraine bimaze igihe mu ntambara, anasaba abatuye isi yose kwifatanya na we gusaba Imana ngo iyi ntambara ihagarare, amahoro yongere asagambe.
Iminsi y’inyabutatu ya Pasika itangira kuwa Kane mutagatifu nimugoroba, mu Misa y’Isangira rya nyuma, ari naho twibuka iremwa ry’Ukaristiya n’iry’Ubusaseridoti, igasozwa n’Icyumweru cya Pasika (mu masengesho ya nimugoroba).
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda arasaba inzego zitandukanye by’umwihariko inzego z’umutekano, guhagurukira kurwanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje gutera inkeke mu muryango nyarwanda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 muri Paruwasi Katedrale ya Butare, habaye umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Mama Marie Thérèse UWAMWIZA amaze yiyeguriye Imana mu muryango w’Abari b’Umwete w’Imana b’Umutima Mutagatifu wa Yezu (Filles du Divin Zèle du Coeur de Jésus).
Inteko rusange ya Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’urubyiruko yabere i Kabgayi kuva kuwa 24 kugera kuwa 26 Werurwe 2022, yemeje ko Forumu y’urubyiruko izaba kuva kuwa 17 Kanama 2022 kugeza kuwa 21 Kanama 2022 ikazabera i Kabgayi nk’uko byari biteganijwe.
Mu myanzuro y’inama y’ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB), yateraniye i Bujumbura kuva tariki 15-17 Werurwe 2022, Abepiskopi batangaje ko bishimiye intambwe imaze guterwa mu kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’U Burundi.
Diyosezi ya Byumba yatangaje ko Myr Papias Musengamana watorewe kuyobora iyi diyosezi, azahabwa inkoni y’ubushumba kuwa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, mu birori bizabera kuri Stade ya Gicumbi.