Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,353 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,353
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 26 muri 169
“Sinifuza impaka na Trump, ariko  nzakomeza kuzamura ijwi  namagana intambara  ” Papa Lewo wa XIV
Kiliziya / Ku Isi

“Sinifuza impaka na Trump, ariko nzakomeza kuzamura ijwi namagana intambara ” Papa Lewo wa XIV

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu ndege yerekeza muri Algeria, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yatangaje ko adafite umugambi wo kujya mu mpaka na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ariko ko azakomeza kuzamura ijwi rye yamagana intambara n’akarengane bibera hirya no hino ku isi.

Theophile NGENDAHIMANA · 13 Mata 2026
Sangiza
Amahame ya Kiliziya n’inyungu za politiki: inkomoko y’ukutumvikana kwavutse hagati ya Papa Lewo wa XIV na Perezida Trump
Kiliziya / Ku Isi

Amahame ya Kiliziya n’inyungu za politiki: inkomoko y’ukutumvikana kwavutse hagati ya Papa Lewo wa XIV na Perezida Trump

Mu gihe isi ikomeje guhangayikishwa n’intambara y’ubushotoranyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, hazamutse ukutumvikana gukomeye hagati y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, na Perezida wa Amerika, Donald Trump. Ibi byaturutse ku myumvire itandukanye ku ikoreshwa ry’imbaraga za gisirikare n’inzira yo gushaka amahoro

Theophile NGENDAHIMANA · 13 Mata 2026
Sangiza
Papa Lewo wa XIV yatangiye uruzinduko rw’iminsi 10 muri Afurika, Algeria ibimburira ibindi bihugu azasura
Kiliziya / Muri Africa

Papa Lewo wa XIV yatangiye uruzinduko rw’iminsi 10 muri Afurika, Algeria ibimburira ibindi bihugu azasura

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Lewo wa XIV, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2026, yahagurutse i Roma mu Butaliyani, atangira urugendo rwe rwa gatatu rwa gishumba (Apostolic Journey), ari na rwo rurerure kurusha izindi yakoze kugeza ubu, rugamije gusura ibihugu bine byo ku mugabane wa Afurika: Algeria, Cameroon, Angola na Equatorial Guinea.

Theophile NGENDAHIMANA · 13 Mata 2026
Sangiza
Abanyamakuru barasabwa kwirinda kugwa mu mutego w'abagejeje u Rwanda kuri Jenoside
Anyuranye

Abanyamakuru barasabwa kwirinda kugwa mu mutego w'abagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku mugoroba w'uyu wa 10 Mata 2026, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye abanyamakuru kwitwararika bakirinda gukora nk'ibyakozwe n'abanyamakuru bagize uruhare mu gucengeza amatwara yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Fidele Mutabazi · 11 Mata 2026
Sangiza
Kabgayi: Ababyeyi bishimiye ishuri rya muzika ryafunguwe rizafasha abana guteza imbere impano zabo.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Kabgayi: Ababyeyi bishimiye ishuri rya muzika ryafunguwe rizafasha abana guteza imbere impano zabo.

Ishuri ry’umuziki rya Diyosezi ya Kabgayi ryafunguwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Mata rije gushimangira amateka ya Diyosezi yo kuba igicumbi cy’umuziki gatolika n’umuziki muri rusange . Abana bafite kuva ku myaka 6 kugera kuri 12 nibo bemerewe kwiga muri iri shuri rya muzika (Kabgayi Music School). Ababyeyi bavuga ko kuba Diyosezi ibazaniye iyi gahunda bizafasha abana babo mu buryo burenze bumwe haba mu gufasha abana kuzamura impano zabo no kuzimenya . Ni igikorwa cyabereye muri centre yitiriwe Myr Jean Josph Hirt wabaye umunyamuziki ukomeye akagira n’ uruhare runini mu kugeza umuziki I Kabgayi.

Alice Mukeshimana · 08 Mata 2026
Sangiza