Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 47 muri 169
Ibyo wamenya kuri  Komisiyo nshya y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,  ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu
Kiliziya / Mu Rwanda

Ibyo wamenya kuri Komisiyo nshya y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) yashyizeho Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu.Byabereye ku cyicaro k’Inama y’Abepiskopi Gatolika giherereye ku Ruyenzi, ahahuriye abagize iyi komisiyo mu nama yari igamije gutangira neza inshingano z’umwaka no gukomeza kwimakaza ubufatanye mu murimo wa Kiliziya.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Ugushyingo 2025
Sangiza
Kinshasa: Karidinali Fridolin Ambongo arahamagarira  urubyiruko rwa Congo kubiba imbuto z’amahoro n’ikizere mu gihugu kiremerewe n’ibibazo
Kiliziya / Mu Karere

Kinshasa: Karidinali Fridolin Ambongo arahamagarira urubyiruko rwa Congo kubiba imbuto z’amahoro n’ikizere mu gihugu kiremerewe n’ibibazo

Fridolin Karidinali Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), arahamagarira urubyiruko rw’Abakirisitu Gatolika rwo muri icyo gihugu “kuba abubaka ’ubumwe n’icyizere”, mu gihe igihugu gikomeje kurangwa n’amakimbirane, ubushyamirane n’urusobe rw’ibibazo byugarije abaturage.

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Ugushyingo 2025
Sangiza
Komisiyo ishinzwe imihango Mitagatifu n’Itangwa riboneye ry’Amasakaramentu,  yateraniye ku Ruyenzi, mu nama yo kuzamura ireme rya Liturujiya
Kiliziya / Mu Rwanda

Komisiyo ishinzwe imihango Mitagatifu n’Itangwa riboneye ry’Amasakaramentu, yateraniye ku Ruyenzi, mu nama yo kuzamura ireme rya Liturujiya

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi, hasorejwe inama ya Komisiyo y’Abepiskopi Ishinzwe Imihango Mitagatifu n’Itangwa Riboneye ry’Amasakaramentu (CECDDS). Iyi nama yayobowe na Mgr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa Komisiyo, afatanyije n’abapadiri bahagarariye iyi Komisiyo mu ma diyosezi yose.

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Ugushyingo 2025
Sangiza
Karidinali  Pietro Parolin, yagaragaje akamaro k’urugendo Papa Leo XIV agiye kugirira muri Turukiya na Libani
Kiliziya / Vatikani

Karidinali Pietro Parolin, yagaragaje akamaro k’urugendo Papa Leo XIV agiye kugirira muri Turukiya na Libani

Mu gihe Papa Leo XIV yitegura urugendo rwe rwa mbere mpuzamahanga muri Turukiya no muri Libani, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025, Cardinal Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yatangaje ko uru rugendo ruzaba ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse rukaba rugamije gukomeza ukwemera n’ubutwari bw’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Marie Jeanne Umutoni · 26 Ugushyingo 2025
Sangiza
Gaza mu nzira y’icyizere gishya nyuma y’ubusabe bwa Papa Leo usaba buri gihe ko inzira z’ubutabazi zifungurwa
Anyuranye / Ku Isi

Gaza mu nzira y’icyizere gishya nyuma y’ubusabe bwa Papa Leo usaba buri gihe ko inzira z’ubutabazi zifungurwa

Nyuma y’imyaka ibiri y’intambara hagati ya Hamas na Israel, ubuzima bwa benshi muri Gaza buracyari mu kaga, ariko hari ibyiringiro bito bishingiye ku bikorwa by’ubutabazi biri kugenda bisubukurwa. N'ubwo hari ibimenyetso by’uko ibiribwa bitangiye kongera kugaragara ku maduka amwe, ibikenewe biracyari bike kandi ubuzima bw’abaturage benshi, cyane cyane abagarutse mu majyaruguru ya Gaza mu kwezi k’Ukwakira, buracyari bubi cyane.

Marie Jeanne Umutoni · 25 Ugushyingo 2025
Sangiza
Icapiro Palloti Presse ryungutse imashini zigezweho zirimo n’icapa ikanasohora  ibitabo 15,000 ku isaha
Kiliziya / Mu Rwanda

Icapiro Palloti Presse ryungutse imashini zigezweho zirimo n’icapa ikanasohora ibitabo 15,000 ku isaha

Ku wa 22 Ugushyingo 2025, Padiri Eugène Niyonzima, Umuyobozi w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ububiligi, yayoboye umuhango wo gutaha no guha umugisha imashini nshya zigezweho zigera ku munani icapiro rya Pallotti Presse Ltd ryungutse. Ni intambwe y’ingenzi mu kongerera imbaraga umurimo w’icapiro rimaze imyaka irenga 40 rifasha Kiliziya mu iyamamazabutumwa ryanditse.

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Ugushyingo 2025
Sangiza
Myr Balthazar Ntivuguruzwa arasaba imiryango yo muri Diyosezi ya Kabgayi kuba igicumbi cy’ubuzima.
Kiliziya / Mu Rwanda

Myr Balthazar Ntivuguruzwa arasaba imiryango yo muri Diyosezi ya Kabgayi kuba igicumbi cy’ubuzima.

Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025 ubwo Diyosezi ya Kabgayi yahimbazaga impurirane y’ibirori by’umunsi mukuru wa Kristu umwami, umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko n’ibirori byo kwizihiza Yubile y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi. Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Kabgayi yasabye, imiryango kuba igicumbi cy’amizero n’ubuzima kandi bakaba ishuri ry’urukundo

Alice Mukeshimana · 25 Ugushyingo 2025
Sangiza