Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,563 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,563
Ibinyamakuru
197
Kwamamaza KIM
Zigezweho mbere Urupapuro 50 muri 184
Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Krapić Benedikta  kuba  Umuyobozi wungirije mushya w’Ibiro bye bishinzwe itangazamakuru .
Anyuranye / Vatikani

Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Krapić Benedikta kuba Umuyobozi wungirije mushya w’Ibiro bye bishinzwe itangazamakuru .

Nyir’ubutungane Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Benedikta Krapić, usanzwe ukora muri Dicastery ishinzwe Itumanaho I Vatican kuba Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru, asimbuye Cristiane Murray, weguye kuri uwo mwanya yari amazeho igihe kuva muri Nyakanga 2019. Ni igikorwa cyabaye ku wa gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026 nyuma yo kwakirwa na Papa. Itangazo ryatangajwe mu Igazeti ya buri munsi y’Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru rivuga ko Papa yashyizeho umuyobozi mushya wungirije ushinzwe itangazamakuru mu biro bye.

Alice Mukeshimana · 14 Gashyantare 2026
Sangiza
Abashakanye baributswa kongera guhana akabaruwa k’urukundo, kamwe mu dushya turi  mu gusoza icyumweru cy’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi.
Anyuranye / Mu Rwanda

Abashakanye baributswa kongera guhana akabaruwa k’urukundo, kamwe mu dushya turi mu gusoza icyumweru cy’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva tariki ya 09 Gashyantare 2026 Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umuryango kizasozwa ku ya 14 Gashyantare 2026 n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Valente (Saint Valentin) urugero rw’abakundana akaba n’umurinzi wabo. Muri Diyosezi ya Kabgayi hateguwe gahunda zitandukanye muri buri paruwasi harimo n’imigoroba y’umuryango mu rwego rwo kwitegura neza umunsi mukuru w’umuryango uzizihizwa kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026 muri buri Paruwasi.

Alice Mukeshimana · 14 Gashyantare 2026
Sangiza
Abarererwa muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana  bishimiye ko imyubako zari zisakaje amabati ya Fibro Ciment zavuguruwe.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Abarererwa muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana bishimiye ko imyubako zari zisakaje amabati ya Fibro Ciment zavuguruwe.

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ishuri ryabo ryaragijwe Bikira Mariya umwamikazi wa Lourde Byimana . Abana barererwa muri iri shuri rya Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana bagaragaje ibyishimo batewe no kuba inyubako z’ishuri zari zisakajwe amabati ya Fibro Ciment / Aspecitos zimwe zaramaze kuvugururwa.

Alice Mukeshimana · 13 Gashyantare 2026
Sangiza
“Bikira Mariya atwigisha gusobanukirwa ububabare n’urukundo” Ubutumwa bwa Papa Leo XIV ku Munsi Mpuzamahanga w’Abarwayi
Kiliziya / Vatikani

“Bikira Mariya atwigisha gusobanukirwa ububabare n’urukundo” Ubutumwa bwa Papa Leo XIV ku Munsi Mpuzamahanga w’Abarwayi

Kuri uyu 11 Gashyantare 2026, mu guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarwayi, Papa Leo XIV yasenganye n’abarwayi ku rukuta rwa Bikira Mariya w’i Lourdes mu busitani bwa Vatikani, anagaragaza ko urugero rwa Bikira Mariya rwigisha abakirisitu gusobanukirwa ububabare, urukundo no kwiringira Imana.

Marie Jeanne Umutoni · 12 Gashyantare 2026
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ishuri ryari rimaze imyaka 5 ridakora.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ishuri ryari rimaze imyaka 5 ridakora.

Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye n’akarere ka Ruhango yafunguye ishuri ryahoze ryitwa ADENTO (Associations Des Parents de Ntongwe) muri Paruwasi ya Kinazi, umurenge wa Kinazi mu karerer ka Ruhango ryari rimaze igihe ryarahagaze. Kuri ubu ishuri ryitwa Groupe Scholaire du Bon Pasteur ryahawe Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo ikomeze gushyira mu bikorwa ikifuzo cy’ababyeyi bashinze iri shuri bagamije gufasha abana bavuka muri aka gace kubona aho bigira hafi yabo batavunitse bakora urugendo rurerure.

Alice Mukeshimana · 11 Gashyantare 2026
Sangiza
Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bagiye gushyira umukono ku masezerano mashya agamije amahoro n’iterambere
Kiliziya / Muri Africa

Ihuriro ry’Abepiskopi muri Afurika na Madagascar n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bagiye gushyira umukono ku masezerano mashya agamije amahoro n’iterambere

Mu rwego rwo gukomeza umurage wa Kiliziya Gatolika wo guharanira amahoro, ubutabera n’icyubahiro cya muntu, Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afurika no muri Madagascar (SECAM) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) bagiye gushyira umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye agamije guteza imbere amahoro n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.

Marie Jeanne Umutoni · 11 Gashyantare 2026
Sangiza
Diyosezi ya Nyundo yashimangiye uruhare rw’urukundo rwa gikristu mu kubaka umuryango uhamye
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Nyundo yashimangiye uruhare rw’urukundo rwa gikristu mu kubaka umuryango uhamye

Mu gihe Diyosezi ya Nyundo iri mu bikorwa byo guhimbaza icyumweru cyahariwe umuryango, cyashyizweho n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda binyuze muri Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’Umuryango, kigamije gukangurira abakirisitu kwimakaza indangagaciro z’umuryango wa gikristu, yashimangiye uruhare rw’urukundo rwa gikristu mu kubaka umuryango uhamye.

Marie Jeanne Umutoni · 11 Gashyantare 2026
Sangiza
Diyosezi ya Cyangugu irahamagarira abakristu gufata icyumweru cy’umuryango cyahujwe no guhimbaza Mutagatifu Valentin nk’umwanya wo kongera kwisuzuma mu muryango
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Cyangugu irahamagarira abakristu gufata icyumweru cy’umuryango cyahujwe no guhimbaza Mutagatifu Valentin nk’umwanya wo kongera kwisuzuma mu muryango

Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri guhimbaza icyumweru cyahariwe umuryango, Diyosezi ya Cyangugu, ibinyujije muri Komisiyo yayo ishinzwe ikenurabushyo ry’umuryango, ikomeje gahunda n’ibikorwa bitandukanye bizaranga iki cyumweru cyahujwe n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin,

Theophile NGENDAHIMANA · 10 Gashyantare 2026
Sangiza
Umwihariko wa Diyosezi ya Byumba mu cyumweru cyahariwe Umuryango
Kiliziya / Mu Rwanda

Umwihariko wa Diyosezi ya Byumba mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Nk’uko biri muri gahunda ya Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Umuryango, yifuje ko abakirisitu bose bitabira ibikorwa byo guhimbaza icyumweru cy’umuryango, cyahujwe n’Umunsi wa Saint Valentin, mu bikorwa byatangiye kuwa 06 bikazarangira kuwa 15 Gashyantare 2026, Diyosezi ya Byumba yagaragaje umwihariko wayo, aho amwe mu maparuwasi yatangiye mbere ibi bikorwa.

Marie Jeanne Umutoni · 10 Gashyantare 2026
Sangiza