Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 58 muri 169
Amaseminari y’u Rwanda mu rugendo nyobokamana i Kibeho bibuka Padiri Gafuku wahawe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda
Ubusesenguzi / Mu Rwanda

Amaseminari y’u Rwanda mu rugendo nyobokamana i Kibeho bibuka Padiri Gafuku wahawe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda

Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu bihe bya yubile z'impurirane, amaseminari makuru ane y’igihugu yateguye urugendo nyobokamana ku itariki ya 7 Ukwakira 2025, ruzabera i Kibeho. Ruzahuza abaseminari n’abayobozi barenga 530 mu rwego rwo kwibuka Padiri Balthazar GAFUKU na Donat LEBERAHO, abapadiri ba mbere  b’abanyarwanda, no kwizihiza imyaka 108 u Rwanda rumaze rubonye abapadiri barwo bwite. Ku rwego rw’abaseminari, uru rugendo ruzaba runajyanye n’ihimbazwa rya yubile z’impurirane Kiliziya y’u Rwanda iri kwizihiza muri uyu mwaka.

Theophile NGENDAHIMANA · 07 Ukwakira 2025
Sangiza
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo yakiriye Perezida wa Lituaniya I Vatikani.
Anyuranye / Vatikani

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Leo yakiriye Perezida wa Lituaniya I Vatikani.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Ukwakira 2025, Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Lituaniya, Gitanas Nausėda i Vatikani. mu biganiro byibanze ku mahoro n’ubufatanye. Iyi nama yihariye yabaye umwanya mwiza ku bayobozi bombi wo kungurana ibitekerezo ku mubano usanzwe hagati ya Vatikani na Lituaniya ndetse n’ibibazo bibangamiye amahoro ku isi.

Alice Mukeshimana · 06 Ukwakira 2025
Sangiza
Papa Leo XIV yasabye inzego z’umutekano za Vatikani kuba abahamya b’amahoro mu mutima wa Kiliziya
Kiliziya / Vatikani

Papa Leo XIV yasabye inzego z’umutekano za Vatikani kuba abahamya b’amahoro mu mutima wa Kiliziya

Ku cyumweru, Papa Leo XIV yayoboye igitambo cya Misa hamwe n’abagize inzego z’umutekano za Vatikani (Vatican Gendarmerie Corps), mu kwizihiza Mutagatifu Mikaheli, umurinzi w’izo nzego. Mu nyigisho ye, Nyirubutungane yashimiye serivisi batanga umunsi ku munsi, abibutsa ko umurimo wabo ari ubutumwa bwo kuba “abahamya b’amahoro” mu mutima wa Kiliziya Gatolika y’isi yose.

Theophile NGENDAHIMANA · 06 Ukwakira 2025
Sangiza
Myr Jean Bosco Ntagungira yahimbaje isabukuru y’umwaka umwe amaze ahawe inkoni y’ubushumba.
Anyuranye / Mu Rwanda

Myr Jean Bosco Ntagungira yahimbaje isabukuru y’umwaka umwe amaze ahawe inkoni y’ubushumba.

Kuri iki cyumweru tariki ya 05Ukwakira 2025 muri paruwasi yaragijwe Mutagatifu Dominiko I Butare Myr Jean Bosco Ntagungira yatuye igitambo cya misa yahimbarijemo isabukuru y’umwaka umwe amaze ahawe inkoni y’ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Butare. Hari tariki ya 05/10/2024 kuri Katederale ya Butare ubwo Nyiricyubahiro Antoni Kalidinari Kambanda yashyikirizaga inkoni y’ubushumba Myr Jean Bosco Ntagungira asimbuye Myr Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Alice Mukeshimana · 06 Ukwakira 2025
Sangiza
Kibungo : Mgr Twagirayezu asaba abihayimana kubaho mu bumwe na Kristu binyuze mu kumvira ababakuriye
Kiliziya / Mu Rwanda

Kibungo : Mgr Twagirayezu asaba abihayimana kubaho mu bumwe na Kristu binyuze mu kumvira ababakuriye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukwakira 2025, muri Kiliziya ya paruwasi Katederali ya Kibungo, habereye umuhango w'amasezerano ya mbere y'ababikira bane bo mu muryango w'ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu bazwi ku izina ry’Abavizitasiyo(Sœurs de Notre Dame de la Visitation). Abandi batatu bahimbaza yubile y'imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana muri uyu muryango.

Theophile NGENDAHIMANA · 04 Ukwakira 2025
Sangiza
Kibungo: Umuryango w’Ababikira b’Abavisitasiyo mu Myiteguro y’Amasezerano ya Mbere na  Yubile 25 y’Abiyeguriye Imana muri uyu muryango
Ubusesenguzi / Mu Rwanda

Kibungo: Umuryango w’Ababikira b’Abavisitasiyo mu Myiteguro y’Amasezerano ya Mbere na Yubile 25 y’Abiyeguriye Imana muri uyu muryango

Umuryango w’Ababikira bisunze Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, uzwi cyane ku izina ry’Abavizitasiyo (Sœurs de Notre Dame de la Visitation), ukorera muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo, uri mu myiteguro y’ibirori by’amasezerano ya mbere y’ababikira bane hamwe na yubile y’ababikira batatu bamaze imyaka 25 biyeguriye Imana muri uyu muryango

Theophile NGENDAHIMANA · 03 Ukwakira 2025
Sangiza
Papa Leo XIV yakiriye Igikomangoma cy’ubwami bwa Bahrain baganira ku mahoro n’ubworoherane bw’amadini.
Anyuranye / Vatikani

Papa Leo XIV yakiriye Igikomangoma cy’ubwami bwa Bahrain baganira ku mahoro n’ubworoherane bw’amadini.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025, Nyir’ubutungane Papa Leo XIV yakiriye i Vatikani Nyiricyubahiro Salman bin Hamad Al Khalifa Igikomangoma cy’ubwami bwa Bahrain akaba na Minisitir w’intebe w’iki gihugu. Uru ruzinduko rwe rwari rugamije gushimangira umubano mwiza hagati ya Vatican n’igihugu cya Bahrain. Baganiriye ku ngingo zikomeye zirebana n’amahoro n’ubworoherane hagati y’amadini ndetse no kwishimira umubano mwiza Vaticani ifitanye n’ubwami bwa Bahrain.

Alice Mukeshimana · 29 Nzeri 2025
Sangiza
Abakristu ba Arkidiyosezi ya Bukavu muri DRC bifatanyije n’aba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu Rwanda gutera  ikiti cy’amahoro kuri Centre Ibanga ry’Amahoro
Kiliziya / Mu Karere

Abakristu ba Arkidiyosezi ya Bukavu muri DRC bifatanyije n’aba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu Rwanda gutera ikiti cy’amahoro kuri Centre Ibanga ry’Amahoro

Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, abakorera ubutumwa muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’aba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu mu Rwanda, bahuriye kuri Centre Ibanga ry’Amahoro, mu gikorwa cyateguwe cyo guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, ubusanzwe uhimbazwa buri mwaka ku itariki ya 21 Nzeri.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Nzeri 2025
Sangiza
Abepisikopi Gatolika bishimiye uko umwaka w’ubutumwa 2024- 2025 urangiye wagenze harimo no kwakira inama ya SCEAM.
Kiliziya / Mu Rwanda

Abepisikopi Gatolika bishimiye uko umwaka w’ubutumwa 2024- 2025 urangiye wagenze harimo no kwakira inama ya SCEAM.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’abepisikopi Gatolika yatangaje ko umwaka w’ubutumwa urangiye wagenze neza kandi abepisikopi bashimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo ubutumwa bugende neza kandi bugere kuri bose. Ni umwaka waranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye harimo no kwakira inama y’ihuriri ry’abepisikopi b’Afurika na Madagascar SCEAM iherutse kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ndetse no kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda.

Alice Mukeshimana · 27 Nzeri 2025
Sangiza