Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 61 muri 169
JEC irashishikariza urubyiruko kumenya gutega amatwi Roho mutagatifu no gusenga kugira ngo batsinde ibishuko.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

JEC irashishikariza urubyiruko kumenya gutega amatwi Roho mutagatifu no gusenga kugira ngo batsinde ibishuko.

Umuryango w’abanyeshuri gatolika mu Rwanda JEC (Jeunesse Etudiantine Catholique) ni umwe mu miryango y’agisiyo gatolika ubarizwa mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Mu nteko rusange y’umuryango w’aba JEC yateraniye I Kigali mu ishuri rya St André i Nyamirambo, kuva tariki ya 29-31 Kanama 2025 urubyiruko rugize uyu umuryango rwasabwe kumenya gutega amatwi Roho mutagatifu no kwemera kuyoborwa nawe kuko ariwe uyobora inzira y’ubuzima bwabo. Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’umuryango wa JEC ku rwego rw’igihugu ubwo hasozwaga inteko rusange y’umuryango, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Roho ni abayobore.” (Abanyagarati 5,16.)

Marie Jeanne Umutoni · 01 Nzeri 2025
Sangiza
Myr Papias arasaba abana b’abaririmbyi Pueri Cantores kuba abagabuzi b’amahoro.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Myr Papias arasaba abana b’abaririmbyi Pueri Cantores kuba abagabuzi b’amahoro.

Myr Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba yahaye abana b’abaririmbyi Pueri Cantores ubutumwa bwo kuba abagabuzi b’amahoro. Ni ubutumwa yatanze ubwo hasozwaga ihuriro ry’igihugu ry’umuryango w’abana b’abaririmbyi, Pueri Cantores ku wa 27 Kanama 2025, kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga I Nyamirambo muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Marie Jeanne Umutoni · 29 Kanama 2025
Sangiza
Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi biyemeje kuzajya bakorera urugendo Nyobokamana I Kibeho buri mwaka.
Kiliziya / Mu Rwanda

Abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi biyemeje kuzajya bakorera urugendo Nyobokamana I Kibeho buri mwaka.

Kuri uyu wa 29 Kanama 2025, abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bakoreye urugendo Nyobokamana I Kibeho kwa Nyina wa Jambo. Ni urugendo bakoze bari kumwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabagyi ari nawe washishikarije abakristu kwitegura uru ruendo hamwe na Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasaseredoti baje baherekeje abakristu baturutse muri paruwasi zose za Diyosezi ya Kabgayi. Bakaba batangaje ko umuco wo gukora urugendo nyobokamana utangiye, bityo ko buri mwaka muri uku kwezi abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi bazajya bakora urugendo nyobokamana I Kibeho.

Alice Mukeshimana · 29 Kanama 2025
Sangiza
Paruwasi ya Kibangu yizihije Yubile y’imyaka 25 imiryangoremezo ivutse.
Kiliziya / Mu Rwanda

Paruwasi ya Kibangu yizihije Yubile y’imyaka 25 imiryangoremezo ivutse.

Kuri uyu wa 27 Knama 2025 paruwasi ya Kibangu yizihije Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ishize ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 25 ishize imiryangoremezo ivutse muri iyi paruwasi. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi .Myr Balthazar yasabye abakristu gukuza ubukristu mu mimiryangoremezo kandi bukarushaho kubabyarira ubuvandimwe.

Alice Mukeshimana · 27 Kanama 2025
Sangiza
Icyo wamenya kuri Paruwasi ya Kibangu ihimbaza Yubile y’imyaka 25 ishize havutse imiryangoremezo muri iyi paruwasi.
Anyuranye / Mu Rwanda

Icyo wamenya kuri Paruwasi ya Kibangu ihimbaza Yubile y’imyaka 25 ishize havutse imiryangoremezo muri iyi paruwasi.

Abakristu ba Paruwasi yisunze Mutagatifu Agusitini Kibangu bari mu byishimo byo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 ishize havutse imiryangoremezo muri iyi Paruwasi. Kuva mu mwaka w’i2000 nibwo gahunda y’imiryangoremezo yatangiye muri Paruwasi ya Kibangu. Ni gahunda yeze imbuto nyinshi nk’uko abakristu babivuga kuko umuryangoremezo wabafashije byinshi harimo no gutera intambwe mu bukristu, guca amacakubiri n’amakimbirane, kubafasha kuvugurura Kiliziya no kubaka Kiliziya ya Paruwasi ya Gasovu.

Alice Mukeshimana · 26 Kanama 2025
Sangiza
Karidinali Kambanda yatangije ihuriro rya 9 ry’umuryango w’abana b’ababaririmbyi Pueri Cantores.
Anyuranye / Mu Rwanda

Karidinali Kambanda yatangije ihuriro rya 9 ry’umuryango w’abana b’ababaririmbyi Pueri Cantores.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, I Kigali muri Paruwasi yisunze Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’igihugu ry’umuryango w’abana b’abaririmbyi Pueri Cantores. Iri huriro rizamara iminsi itatu, ribaye ku nshuro ya 9, rigiye kubera i Nyamirambo mu ishuri rya St Andre, ryitabiriwe n’abana bagera ku 1300 baturutse mu ma Diyosezi yose uretse Diyosezi ya Gikongoro uyu muryango utarageramo.

Marie Jeanne Umutoni · 25 Kanama 2025
Sangiza