Abimukira 122 bavuye muri Libiya bageze mu Butaliyani
Kuwa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Fiumicino i Roma, hageze abimukira 122 bavuye mu mujyi wa Tripoli muri Libiya, babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR.