Inshamake y’Amateka ya Paruwasi ya Muramba ihimbaza yubile y’Imyaka 100
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Abakristu ba Paruwasi ya Muramba n’inshuti zayo bari mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 100 ishize iyi Paruwasi ishinzwe.
Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, Abakristu ba Paruwasi ya Muramba n’inshuti zayo bari mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 100 ishize iyi Paruwasi ishinzwe.
Kuri uyu wa 22 Kanama 2025 hasojwe ihuriro ry’urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi ryaberaga muri Paruawasi ya Ruyenzi. Ni ihuriro ryatangiye tariki ya 19 Kanama 2025, ryahujwe no gusoza Yubile y’impurirane mu rwego rw’urubyiruko. Nyuma y’isengesho ryo gusingiza Imana, urubyiruko rwitabiriye Forum rwahawe ikiganiro kivuga ku mihamagaro. Urubyiruko ruvuga ko iyi Forum yababereye umwanya mwiza wo kwiga inyigisho nziza babateguriye bakaba batahanye impamba ishimishije.
Intambara hagati y’umutwe wa Hamas na Israel imaze guhitana abana babarirwa mu bihumbi 19 ni mu gihe abarenga ibihumbi 62 bamaze gupfira muri iyi ntambara muri rusange nk’uko ibiro bishinzwe Itangazamakuru muri Gaza byabitangaje.
Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’Urubyiruko (CEPJ), yibukije urubyiruko ko bagomba kwirinda virus zibabuza gutera imbere zirimo ubunebwe, ishyari no kwikuza. Ibi yabigarutseho mu nyigisho yahaye urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi ruri muri Forum ku rwego rwa Diyosezi iri kuba ku nshuro ya 8 muri paruwasi ya Ruyenzi.
Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Nyir’ubutungane Papa Leo XIV ubwo yagarukaga i Vatikani avuye mu rugo rwe rw’ibiruhuko mu gihe cy’impeshyi yasabye abakristu gusenga basabira ibihugu biri mu ntambara mu burasirazuba bwo hagati ndetse n’igihu cya Ukraine.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi rwatangiye Forum iri kuba ku nshuro ya 8. Ni forum iri kubera Paruwase ya Ruyenzi na Gihara dore ko urubyiruko rwakiriwe mu miryango yo muri izi paruwase zombi Gihara na Ruyenzi. Insanganyamatsiko ya Forumu y’urubyiruko uyu mwaka iragira iti”Abiringira Uhoraho ntibadohoka mu rugendo. Urubyiruko rusaga 800 rwaturutse muri paruwasi zigize Diyosezi ya Kabgayi uko ari 31 rukaba ruzamara iminsi itatu muri iyi Forum iri kubera ku Ruyenzi iszasozwa tariki ya 22/-8/2025.
Kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Minisiteri y'Uburezi yatangaje Amanota y'Ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza n'Icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, aho umunyeshuri wa Petit Seminaire Saint Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu yaje muri batanu ba mbere, akavuga ko abikesha kuba Seminari yaramutoje guhuza amasomo no gusenga.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco ya Kicukiro yakiriye urubyiruko ruri hagati ya 1,500 na 2,000 rwo muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu ihuriro rizamara iminsi itatu rifite insanganyamatsiko igira iti "Abiringira Uhoraho ntibadohoka mu rugendo."
Mu ruzinduko rw’umunyamabanga wa leta ya Vatikani Nyiricyubahiro Karidinali Pietron Parolin ari kugirira mu Burundi, ku wa 15 Kanama 2025 yatuye igitambo cya misa muri paruwasi ya Mugera atangaza ko iyi paruwasi ishyizwe mu rwego rwa Basilika ntoya.
Kuri uyu wa 15 Kanama 2025, Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yahimbaje Yubile y'imyaka 50 amaze ahawe ubusaserdoti mu rwego rw'ubupadiri.
Kuri uyu wa 15 Kanama 2025, muri paruwase yisunze mutagatifu Andereya Gitarama, abakristu bakereye kwizihiza Yubile y’imyaka 50 paruwase yabo imaze ishinzwe. Ni ibirori by’impurirane kuko byahujwe no kwizihiza Yubile y’impurirane muri iyi paruwase, imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu, imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda n’imyaka 50 ishize iyi paruwase imaze ivutse. Byahuriranye kandi n’itangwa ry’ubupadiri ku ba Diyakoni babiri harimo n’uvuka muri iyi Paruwase.
Kuri uyu wa 15 Kanama 2025, Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi, irahimbaza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Iyi paruwasi imaze kuba ubukombe, ni imwe muri Paruwasi 31 zigize Diyosezi ya Kabgayi ikaba yarashinzwe mu 1975.
Mu rwego rwo kwitegura Isabukuru yimyaka 100 Katederali ya Lubaga imaze yubatswe, Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi wa Kampala, Mgr Paul Ssemogerere, yatangaje umushinga wo gushyira muri iyi Katederali Inanga kabuhariwe (Pipe Organ) izarushaho kongerera ubwiza iyi Katederali.
Kuri uyu wa 13 Kanama 2025 Karidinali Pietro Parolin, Umunyanabanga wa Vatikani, uri mu ruzinduko mu gihugu cy'u Burundi, yakiriwe na Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye, banashyira umukono ku Masezerano y'ubufatanye hagati ya Vatikani na Kiliziya Gatolika n'Igihugu cy'u Burundi.