Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,563 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,563
Ibinyamakuru
197
Kwamamaza KIM
Zigezweho mbere Urupapuro 6 muri 184
Stade Amahoro igiye kongera kwakira ibihumbi by’abakristu Gatolika muri yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali
Kiliziya / Mu Rwanda

Stade Amahoro igiye kongera kwakira ibihumbi by’abakristu Gatolika muri yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali

Arkidiyosezi ya Kigali iritegura guhimbaza no gusoza ku mugaragaro yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, mu birori biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2026. Ni ibirori byitezweho guhuza ibihumbi by’abakristu Gatolika, bazateranira hamwe mu gushimira Imana ku bw’imyaka 50 ishize Arkidiyosezi ya Kigali ishinzwe.

Theophile NGENDAHIMANA · 02 Ugushyingo 2026
Sangiza
Arkiyepiskopi wa Cusco muri Peru yitabye Imana atitabiriye uruzinduko rwa Papa Lewo wa XIV yari amaze igihe ategura
Kiliziya / Ku Isi

Arkiyepiskopi wa Cusco muri Peru yitabye Imana atitabiriye uruzinduko rwa Papa Lewo wa XIV yari amaze igihe ategura

Papa Leo XIV yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Myr Richard Daniel Alarcón Urrutia wari Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Cusco muri Peru. Yitabye Imana ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, afite imyaka 74, nyuma y’igihe kirekire arwaye. Urupfu rwe rwabaye habura iminsi mike ngo Papa Leo XIV agere mu mujyi wa Cusco mu ruzinduko ateganyijwe kugirira muri Peru, ku wa 15 Ugushyingo 2026.

Theophile NGENDAHIMANA · 01 Ugushyingo 2026
Sangiza
Umwana wanjye ntiyambereye ikigwari - Ibyishimo by’ababyeyi ku bana basoje muri INES Ruhengeri
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Umwana wanjye ntiyambereye ikigwari - Ibyishimo by’ababyeyi ku bana basoje muri INES Ruhengeri

Ababyeyi bitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri bagaragaje ibyishimo n'ishema batewe no kubona abana babo basoje amasomo ya Kaminuza mu byiciro bitandukanye, bavuga ko babitezeho kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu buhinzi n'ubworozi.

Marie Jeanne Umutoni · 30 Ukwakira 2026
Sangiza
Uganda: Diyosezi ya Fort Portal yatangaje ko umupadiri wayo witabye Imana aguye  muri CHUK azashyingurwa i Kigali
Kiliziya / Mu Karere

Uganda: Diyosezi ya Fort Portal yatangaje ko umupadiri wayo witabye Imana aguye muri CHUK azashyingurwa i Kigali

Diyosezi Gatolika ya Fort Portal muri Uganda yatangaje ko Padiri Jacent Uw’Imana, witabye Imana ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026, azashyingurwa i Kigali mu Rwanda. Itariki yo kumushyingura ntiratangazwa, mu gihe misa yo kumusabira izabera muri Katederali ya Virika, muri Uganda ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, saa tanu za mu gitondo.

Theophile NGENDAHIMANA · 29 Ukwakira 2026
Sangiza
Amashuri atanu y’abakobwa agiye gutangirizwamo gahunda yo guteza imbere Basketball mu Rwanda
Anyuranye / Mu Rwanda

Amashuri atanu y’abakobwa agiye gutangirizwamo gahunda yo guteza imbere Basketball mu Rwanda

Lycée Notre Dame de Cîteaux, Maranyundo Girls School, École Secondaire Saint Vincent Muhoza, GS Mère du Verbe–Kibeho na Institut Sainte Famille ni amashuri atanu yatoranyijwe gutangiriramo gahunda igamije guteza imbere umukino wa Basketball mu bakobwa biga mu mashuri, binyuze mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) na Sport4Change Foundation.

Kinyamateka · 29 Ukwakira 2026
Sangiza
Kiliziya Gatolika muri Esipanye yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu basaga 68
Anyuranye / Ku Isi

Kiliziya Gatolika muri Esipanye yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu basaga 68

Nyuma y’impanuka ikomeye ya gari ya moshi ebyiri zagonganiye hafi ya Urda, mu ntara ya Toledo,mu gihugu cya Esipanye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, igahitana abantu 69, abarenga 100 bakaba bakomeretse, Kiliziya Gatolika muri Esipanye yahise itabara mu buryo butandukanye. Abapadiri bitabiriye ibikorwa byo gutabara inkomere, mu gihe Abepiskopi n’abandi bayobozi ba Kiliziya basabye abakristu gusabira abitabye Imana, inkomere n’imiryango yabo.

Theophile NGENDAHIMANA · 29 Ukwakira 2026
Sangiza
Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali
Kiliziya / Mu Rwanda

Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yasabye abakirisitu n’abandi bose bazifuza kwifatanya na Kiliziya Gatolika kwizihiza isozwa rya Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, mu birori biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, mu Mujyi wa Kigali, ku wa 5 Ukwakira 2026.

Marie Jeanne Umutoni · 29 Ukwakira 2026
Sangiza