Nyuma ya Guverinoma, Umwepiskopi wa Ruhengeri yatanze ubutumwa bw’ihumure ku bagizweho ingaruka n’inkongi ya GOICO Plaza
Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yihanganishije abacuruzi, abikorera n’abandi bose bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO Plaza mu Mujyi wa Musanze, asaba ko bakomeza kwegerwa no gufashwa. Ubutumwa bwe buje bukurikira ubwa Guverinoma y’u Rwanda, na yo yijeje ubufatanye mu gusana iri soko kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe.