Nyundo: Paruwasi Mukungu yibarutse impanga
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatanze Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku badiyakoni batatu.
Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatanze Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku badiyakoni batatu.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepikospi wa Diyosezi ya Nyundo yamurikiwe aho imirimo yo kuvugurura Ishuri ryisumbuye rya Mukungu igeze.
Nk'uko byatangajwe mu iteka rya nyiricyubahiro myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ku wa 20 Nyakanga 2024.Mu birori byo guhimbaza itangwa ry'ubusaserdoti muri Paruwase ya Mugina, yatangaje ko hashinzwe paruwasi nshya ya Kabugondo ibyawe na paruwasi ya Mugina.
Ku wa 21 Nyakanga 2024, Santarali ya Musha yo muri Paruwasi ya Byiza Diyosezi ya Butare, yagizwe Quasi Paruwasi n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba.Ni mu gitambo cya Misa yayobowe n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba mu ruzinduko yari yagiriye muri iyi Santarali.
Ku wa 21 Nyakanga 2024, Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yaturiye igitambo cya Misa muri Kiliziya ya paruwasi Cathedral ya Kibungo, cyabereyemo imihango mitagatifu y'itangwa ry'imirimo y'ubusomyi, Ubuhereza, ubudiyakoni ndetse n'ubupadiri.
Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, ibihumbi by'abakristu baturutse hirya no hino muri diyosezi Gatolika ya Byumba n'ahandi bahuriye muri paruwasi ya Burehe kwifatanya na Diyakoni Ruyange Mpabuka na Diyakoni Celestin Ntakiyimana bahawe ubupadiri
Ku wa 19 Nyakanga 2024 , muri Centre Saint Vincent pallotti i Gikondo, hasorejwe inama y'iminsi ibiri yari ihuje abayobozi b'amadini n'amatorero ku mugabane wa Afrika yateguwe na Caritas ya Africa, yari igamije kurebera hamwe uburyo amadini n'amatorero kuri uyu mugabane wa Africa yatahiriza umugozi umwe mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije uyu mugabane
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatanze Isakaramentu ry’Ubusaserdoti kuri Diyakoni Alexandre Bayisenge. Ibirori by’iri tangwa ry’Ubusaserdoti byabereye muri Paruwasi Crête Congo-Nil yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene ari nayo Padiri Alexandre Bayisenge avukamo.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 ku kicaro cy'Inama y'Abepisikopi gatolika( CEPR) i Kigali, hahuriye urubyiruko rusaga 50 rwize uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda rubarizwa muri komisiyo ya Katesheze. Iri huriro kateshezi ryateguwe na komisiyo ya kateshezi mu nama y'Abepisikopi Gatolika hagamijwe kurebera hamwe ubutumwa bw'umukateshisiti w'umwarimu, kumurikirwa imfashanyigisho no gusangira amakuru.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, muri Paruwasi ya Gakoma ya Diyosezi ya Butare, Padiri Bizimana Jean Claude uheruka guhabwa Isakaramentu ry'ubusaseridoti ku wa 13 Nyakanga 2024, yayoboye Misa y'umuganura yabereye muri Paruwasi ya Gakoma yitabiriwe na Nyiricyubahiro Myr Eduard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu wigeze kuba Padiri Mukuru w'iyi Paruwasi kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2007, abapadiri barimo bagenzi be 8 baherewe rimwe isakaramentu ry'ubusaserdoti, abiyeguriyimana, incuti, abavandimwe, umuryango n'abakirisitu
Nyiricyubahiro Myr Vincent Harorimana, umwepiscopi wa diyosezi gatolika ya Ruhengeri ashimangira ko Paruwasi nshya ya Karuganda igiye kuba iya gatatu ibyawe na paruwasi ya Nemba, izaza ari kimwe mu bimenyetso kizaranga yubile y’impurirane.
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, Nyiricyubahiro Vincent Harolimana, umwepiscopi wa diyosezi gatolika ya Ruhengeri yaturiye igitambo cy’ukaristiya muri paruwasi ya Nemba, cyabereyemo imihango mitagatifu y’itangwa ry’ubupadiri ku badiyakoni batatu, itangwa ry’umurimo w’ubusomyi ku bafarateri 8 ndetse n’abafurateri 6 bakaba bahawe umurimo w’ubuhereza.
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024 Diyosezi ya Butare yibarutse Abapadiri 8 n'Abadiyakoni 4; 5 bahabwa umurimo w'ubuhereza naho 6 bahabwa umurimo w'ubusomyi; mu gihe abapadiri 3 bahimbaje Yubile y'Imyaka 25 bamaze bahawe Ubusaserdoti.
Paruwasi ya Muyanza yungutse abapadiri babiri iba yujuje umubare w'abapadiri 20 bayivukamo mu myaka 61 imaze ishinzwe.