Paruwasi Rambo: Mu myaka itatu ibyaye abapadiri batatu
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo yahaye Isakaramentu ry’Ubusaserdoti abadiyakoni batatu barimo uvuka muri paruwasi ya Rambo ubaye uwa gatatu iyi paruwasi igize mu myaka itatu imaze ishinzwe.