Amatorero y’i Burayi yashyize umukono ku nyandiko nshya yo gushimangira ubumwe bw’Abakirisitu
Kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025 Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yakiriye abahagarariye Inama y’Amatorero ya Gikirisitu y’i Burayi (CEC) n’Inama y’Abepiskopi Gatolika b’i Burayi (CCEE), nyuma yo gusinya Charta Oecumenica nshya — inyandiko igamije gukomeza ubufatanye n’ubumwe hagati y’amatorero ya Gikirisitu yo ku mugabane w’u Burayi.