Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 53 muri 169
Abepiskopi Gatolika muri Côte d’Ivoire Basabye Amahoro n'umutuzo Mbere na Nyuma  y'Amatora ya Perezida
Kiliziya / Muri Africa

Abepiskopi Gatolika muri Côte d’Ivoire Basabye Amahoro n'umutuzo Mbere na Nyuma y'Amatora ya Perezida

Mu gihe abaturage basaga miliyoni 8 muri Côte d’Ivoire bazindukiye mu matora y' umukuru w'igihugu kuri uyu Gatandatu, Inama y'Abepiskopi Gatolika muri iki gihugu yasohoye itangazo basaba abaturage amahoro , gusenga no kwirinda imvururu. Iri tangazo ryasomwe ku mugaragaro na Mgr Marcellin Yao Kouadio, Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Côte d’Ivoire (CECCI).

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Ukwakira 2025
Sangiza
I Nairobi muri Kenya hateraniye inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika na Madagasikari
Kiliziya / Muri Africa

I Nairobi muri Kenya hateraniye inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika na Madagasikari

Kuva ku  wa 23 kugeza ku wa 27 Ukwakira 2025, i Nairobi muri Kenya, hateraniye  Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi b’Urubyiruko Gatolika muri Afurika yateguwe n’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari (SECAM). Iyi nama ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutumwa bw’Urubyiruko n’Icyerekezo cya Kiliziya muri Afurika.”

Theophile NGENDAHIMANA · 24 Ukwakira 2025
Sangiza
Karidinali Kambanda arahamagarira  Abalayiki  gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu
Kiliziya / Mu Rwanda

Karidinali Kambanda arahamagarira  Abalayiki  gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu

Ubwo  Abalayiki bo muri Arikidiyosezi ya Kigali bifatanyaga mu guhimbaza yubile y’ubutumwa bwabo ku rwego rw’Arikidiyosezi, yizihirijwe muri paruwasi ya Mutagatifu Pawulo/Gishaka, kuwa 19 Ukwakira 2025, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku iperereza riri gukorwa na Kiliziya ku isi ku muryango wa Rugamba Sipiriyani na Daphrose Mukansanga, kugira ngo bazamurwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu.

Theophile NGENDAHIMANA · 23 Ukwakira 2025
Sangiza
Vatikani yatangaje amatariki y’uruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV mu mahanga.
Anyuranye / Vatikani

Vatikani yatangaje amatariki y’uruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV mu mahanga.

Amezi ane arashize Nyirubutungane Papa Leo XIV atorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Muri uku kwezi kwa 11 n’ukwa 12, Papa LeoXIV agiye gukorera uruzinduko rwe rwa a mbere mu mahanga aho azasura ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ari byo Turikiya na Liban. Ni uruzinduko Papa Francisiko yari yarateguye ariko ntiyabasha kurukora kubera uburwayi.

Alice Mukeshimana · 22 Ukwakira 2025
Sangiza
"Dilexi te’": Ubutumwa bwa Papa Leo wa XIV bushimangira Inshingano za Caritas
Anyuranye / Mu Rwanda

"Dilexi te’": Ubutumwa bwa Papa Leo wa XIV bushimangira Inshingano za Caritas

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye  na bamwe mu bakozi ba Caritas Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, bagarutse ku butumwa bukubiye mu rwandiko rwa Papa Leo wa XIV rwitwa Dilexi te, bisobanura 'Naragukunze' mu Kinyarwanda. Uru rwandiko rwasohotse ku wa 9 Ukwakira 2025, rugaragaza ko Kiliziya iha umwanya w'ibanze ibikorwa byo kurengera abakene.

Marie Jeanne Umutoni · 22 Ukwakira 2025
Sangiza