Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,362
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 52 muri 169
Abakarisimatike basabwe kurandura burundu inzira icyenda Sekibi yinjiriramo mu buzima bwa muntu
Kiliziya / Mu Rwanda

Abakarisimatike basabwe kurandura burundu inzira icyenda Sekibi yinjiriramo mu buzima bwa muntu

Mu mahugurwa y’Abakarisimatike ku rwego rw’igihugu ari kubera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco ku Kicukiro, umwe mu bafasha abitabiriye aya mahugurwa, Madamu Nancy ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye abakirisitu gukomeza kuba maso no kurandura burundu inzira icyenda Sekibi akoresha yinjira mu buzima bwa muntu.

Marie Jeanne Umutoni · 30 Ukwakira 2025
Sangiza
Butare : Padiri Claude Talbot arashyingurwa kuri uyu wa  30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda
Anyuranye / Mu Rwanda

Butare : Padiri Claude Talbot arashyingurwa kuri uyu wa  30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda

Nk’uko bitangazwa na Diyosezi Gatolika ya Butare,  Padiri Claude Talbot, umwe mu bapadiri b’Ababiligi bamaze igihe kirekire bakorera ubutumwa  mu Rwanda, azashyingurwa ejo ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis, aho yamaze imyaka myinshi arera urubyiruko rwitegura kuvamo abasaseridoti.

Theophile NGENDAHIMANA · 29 Ukwakira 2025
Sangiza
“Ntabwo tujya tubwira umuntu ko yabohotse, dutegereza ko ari we ubivuga” — Ubutumwa ku bakarisimatike bo mu Rwanda
Ubusesenguzi / Mu Rwanda

“Ntabwo tujya tubwira umuntu ko yabohotse, dutegereza ko ari we ubivuga” — Ubutumwa ku bakarisimatike bo mu Rwanda

Mu mahugurwa y’abakarisimatike ku rwego rw’igihugu akomeje kubera muri Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Bosco Kicukiro, mu Arkidiyosezi ya Kigali, hagarutswe ku buryo bwo gusabira abarwayi no kubohoka hifashishijwe imfunguzo eshanu. Aya mahugurwa agamije gufasha abakarisimatike kurushaho gusobanukirwa n’ubutumwa bwabo no kubukora mu kuri no mu rukundo nk’uko Yezu Kristu yabigenje.

Marie Jeanne Umutoni · 29 Ukwakira 2025
Sangiza
Abakristu ba Paruwasi ya Butete babajwe no kuba baratanze amafaranga menshi ngo bavugurure kiliziya zabo zafunzwe none ibyo bakoze bikaba birimo kwangirika zidafunguwe
Kiliziya / Mu Rwanda

Abakristu ba Paruwasi ya Butete babajwe no kuba baratanze amafaranga menshi ngo bavugurure kiliziya zabo zafunzwe none ibyo bakoze bikaba birimo kwangirika zidafunguwe

Abakristu ba Paruwasi ya Butete, iherereye mu Karere ka Burera muri Diyosezi ya Ruhengeri, baravuga ko bababajwe no kubona kiliziya eshatu ziri muri paruwasi yabo zaramaze kuvugururwa ku buryo zujuje ibisabwa, ariko hakaba hashize igihe kirekire bategereje ko zifungurwa bikarangira nta gikozwe. Ibi ngo bibatera intimba cyane kuko ibikorwa byo kuzisana no kubyubaka byabatwaye amafaranga asaga miliyoni 18, none ibyo bakoze bikaba bitangiye gusaza bidakoreshejwe.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Ukwakira 2025
Sangiza
Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yahimbaje ibirori by’umunsi mukuru w’ u Rwanda Ruturwa Kristu umwami.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yahimbaje ibirori by’umunsi mukuru w’ u Rwanda Ruturwa Kristu umwami.

Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025, imyaka 79 irashize Umwami Mutara Rudahigwa wabatijwe Charle Leon Pierre atuye u Rwanda Kristu Umwami w’ijuru n’isi. Ni amateka akomeye umwami Rudahigwa yakoze agaragaza ukwemera kwe ubwo yaturaga igihugu cy’u Rwanda Kristu umwami hari ku wa 27/10/1946 I Nyanza. Ni umunsi ngarukamwaka aho kuri iyi tariki ya 27/10 muri paruwasi ya Nyanza hahimbarizwa uyu munsi by’umwihariko nk’ahabereye ayo mateka.

Alice Mukeshimana · 27 Ukwakira 2025
Sangiza
Korali Saint Jean Paul II irashimirwa uruhare yagize mu iterambere rya Muzika ya Liturujiya muri paruwasi ya Butete
Kiliziya / Mu Rwanda

Korali Saint Jean Paul II irashimirwa uruhare yagize mu iterambere rya Muzika ya Liturujiya muri paruwasi ya Butete

Ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Butete, yo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yahimbaje ku buryo budasanzwe Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, waragijwe iyi paruwasi. Uyu munsi kandi, wahuriranye n’isabukuru y’imyaka ibiri ya Korali Saint Jean Paul II Butete, impuzamakorali ikorera ubutumwa muri iyi paruwasi.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Ukwakira 2025
Sangiza
Abakarisimatike barenga 300 batangiye amahugurwa ku kubohoka no gusabira abarwayi
Ubusesenguzi / Mu Rwanda

Abakarisimatike barenga 300 batangiye amahugurwa ku kubohoka no gusabira abarwayi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, muri Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Bosco Kicukiro, hatangijwe amahugurwa y'abakarisimatike barenga 300 baturutse hirya no hino mu gihugu. Ni amahugurwa yiminsi itanu agamije kubigisha iyogezabutumwa ryo kubohoka no gusabira abarwayi hifashishijwe imfunguzo eshanu arizo: Kwicuza icyaha no guhamya, Gusaba imbabazi no gutanga imbabazi, Kwanga ikibi no gutandukana nacyo , Gutegeka mu Izina rya Yezu, no Kwakira umugisha w'Imana.

Marie Jeanne Umutoni · 27 Ukwakira 2025
Sangiza
Paruwasi ya Butete yahimbaje Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wayo
Kiliziya / Mu Rwanda

Paruwasi ya Butete yahimbaje Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wayo

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Butete yo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaragijwe. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, agaragiwe n’abapadiri biganjemo abakorera u utumwa muri iyo paruwasi, abihayimana, abakirisitu, inshuti za paruwasi ndetse n'abayobozi mu nzego bwite za leta bari barangajwe imbere n'umuyobozi w'akarere ka Burera Mukamana Soline

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Ukwakira 2025
Sangiza